INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
Marie Grace Leomarthe
Writer: Marie Grace Leomarthe
Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE
YouTube Channel: T250TV
Website: Opal.rw
Instagram: Opal rw
Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko umusore atangira abwira umukobwa ati" Chr ndagukunda uri amahitamo yanjye, ndagukunda icyo ni ikintu kitateze guhinduka, nubwo nkiri umukene ntaho ndagera ariko ibi bishize nzakuba hafi"
naho umukobwa ati" mukunzi nanjye nzahaba Ku bwawe, nzagufasha kandi sinzagusiga nzakomeza urukundo ngufitiye kandi ntawundi uzakuruta"
Umusore nawe ati" Chr ngukunda ko unkunda uko uri utagendeye Ku butunzi cyangwa ikindi cyose uri umutima wanjye"
Ariko kurundi ruhande ho hari abari Bari guhitamo Ama didiye nuko bareba ukwiye gukora maze umwe aravuga ati" ndabona ariko uyu musore Yves afite amakuru meza ndabona yashobora akazi mureke Abe Ari we duhitamo"
Maze undi nawe ati" wanamugani wawe rero uyu ndabona akwiriye gukora aka kazi ndetse yanaba umukozi mwiza.
Nuko mugihe wa musore n'umukobwa baganiraga, umusore yumva telephone imuhamagaye bagira bati
" Niko ni wowe Yves"
"Yego" Yves ariko abasubiza barongera bati
"Ubu uremerewe kuba waza ugakora ni wowe watowe"
"Murakoze cyane" ariko Yves abasubiza.
Maze ako kanya Yves ahita aterura Edine ati" chr bampisemo we! Inzozi zanjye zibaye impamo"
Edine ati" ntakibazo ubwo bagutoye noneho ndabona nanjye igihe cyegereje cyo kuzasubira Aho nkorera ariko nta kiza nkuko winjiye mu buzima bwanjye"
Yves ati" Chr ntawe nakurutisha Bae."
Nuko umukobwa arataha ageze mu rugo ahasanga basuwe ndetse banamutegereje iwabo bagira bati "Dave ari hano mwana wacu genda umusuhuze" nuko nawe aragenda ariko mu byukuri yumvaga bitamurimo.
Nuko mama we ahita agenda amukurikiye ati" Mwana wa njyewe mpira mbona Dave agenda aha, ntakintu arakubwira? Cyangwa uramwanga?"
Edine ati" mama sinakubeshya, yego rwose ni umukire ariko njyewe ntambamo ntibinateze rwose ko anambamo simukunda pe"
Mama wa Edine nawe ati" ariko mwana wanjye ubwo wasanga wirirwa wiruka inyuma y'uduhungu tudafashije? Njyewe rero reka nkubwire nkeneye umukwe w'umusirimu ntago rwose igihe ndimo Ari icyo guta ibyo nakoreye byose ku musore utagize icyo avuze wanga abasore beza"
Edine nawe ati" ma ikingenzi ni umusore unkunda kandi nanjye nkamukunda, kandi iby'ubutunzi simbyitayeho ma"
Mama wa Edine ati" Aho ntiwumva nuko inzara itakuriye ngo wumve mwana wanjye ntukirage umuruho ugomba kuba ukwiye ibyiza byose urumva?Edine nawe ati" yego ma ntakibazo"
Nuko Edine yasubiye muri salon ajya kuganira na Dave, ariko Dave ntiyarashoboye kuvuga menshi ahubwo yakoreshaga ibikorwa. Uyu Dave yari yarakuranye na Edine, yarazi burikimwe Edine yakundaga ndetse nibyo yangaga. Gusa Edine we ntiyari yarigeze atekereza ko babana ahubwo yamufataga nk'inshuti kuko Dave yari yarabanje kugira umukobwa bakundanaga.
Nuko Yves we yari yishimye cyane avuga ati" Mana we mbega byiza mbonye akazi noneho ubu ngiye kuzajya gukora hamwe na Edine rwose. Yarakoze kundangira akazi rwose mbega byiza"
Nuko iwabo kwa Edine nawe niko yiteguraga gusubira mu kazi aho yakoraga kandi yari WE mukuru. Maze agerayo bose batangira kumusuhuzanya icyubahiro.
Nuko mu gihe yarahari Yves nawe niko yahageraga maze muruko kuhagera aje kuba umukozi neza ahantu Edine yarabereye umuyobozi ariko atarigeze abimwerurira cyane ko iwabo bari abakire cyane, ntago yakundaga kuba Ari muri iyi company ahubwo yabaga yigendeye muyindi ikora ibinyanye n'ubugeni.
Muruko kuhagera Edine yararimo asohokamo ahongaho mugusohoka akubitana na Yves maze nawe Yves ati" Chr nonese uziko untunguye? Kuki waruje ahangaha?"
Nawe ati" nuwo nari nje kureba ariko ndagiye"
Yves ati" njyewe ahangaha niho nabonye akazi rwose"
Ariko muri uko gusohoka Edine yinjiye mumodoka yari irimo Dave maze Yves ahindukiye abona agiye mu modoka irimo undi musore ariko ntiyabigira impamvu ati" ahari barakorana"
Dave mu kwinjira aho yari bukorere yarerekanwe mu bandi bakozi ariko Yves yari umusore mwiza cyane gusa kubera ubukene yari afite ntawapfaga kubibona ahubwo bose bahita namenya aho aturutse.
Ku rundi ruhande hari umusore wari arimo ataha aza iwabo, ariko mukuza ataha yarahagaze Ava mu modoka nuko Hariho umukobwa warimo atambuka yikoreye ibasi y'amavoka nuko aramubwira ati" hagarara mukobwa, ayo mavoka yawe ni angahe?
Umukobwa ati"boss aya ni imwe 150"
Nuko wa musore aramwishyura ariko agiye guhindukira asubira mumodoka noneho ahita ata umuswara,naho uwo mukobwa agiye kuwutora mu kweguka agiye kuwumuha undi imodoka iba iragiye arawugumana. Arawubika ati"ahari tuzongera duhure nkumusubize"
Maze wa musore yisatse umuswara ngo ahanagure Ku ishati ye maze arawubura maze ahita atekereza ko yawutaye agura amavoka ariko aravuga ati"ubwo ntakundi."
Ariko umukobwa yakomeje kwitekerereza umusore ariko anisubiramo avuga ati" aha bavugaga ngo abantu barota Ku mwanywa ariko se uriya twahurira hehe? Nta na kaminuza nize ubu se kweli nanjye ndasekeje"
Nuko umusore yageze aho yajyaga nuko umusore arasohoka haza umukobwa arimo aseka ati" Chr bae welcome" naho umusore nawe ati" Chr ibyo wanyimye nabyo nabizanye" nuko umukobwa ati" ese chr noneho nibwo nakubona udafite umuswara pe" naho umusore ati" wampeze"
Baragenda baraganira ndetse yari umusore mwiza rwose utagaya ndetse ameze neza cyane.
Nuko tugarutse muri company habayeho umunsi uhuza abakozi Bose, bavuga ko abayihagarariye bari buza.... Nuko abakozi baratangira bati" ayiwe wa mukobwa agiye kuza uwo asanga atarakoze neza rwose uwo we aratashye pe"
Yves nawe ati" ariko se uwo mukobwa ko mumuvuga nk'utinyitse ni muntu ki?"
Abandi nabo bati" iguhire shn ntumuzi kabisa"
Nawe ati aha nanjye ndaza kumubona.
Nuko bose barinjira bavuga ko boss aje wabonaga abakozi Bose bafite ubwoba Yves we ntiyarazi Aho bova naho bijya. Nuko agiye kureba ngo amumenye ahita ahamagarwa ariko muguhindukira kwe akokanya hahise........
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira.......
Writer: Marie Grâce Leomarthe
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...
INKUBA IGICE CYA 2
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebookpage : Opal rw rn Duherukana Luka ajya mu biro yahasanze umugabo amutegereje nuko akimara gutekerereza Luka, ako kanya Luka ya........ rn Luka yahise ahaguruka nik...