INKUBA IGICE CYA 2
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebookpage : Opal rw rn Duherukana Luka ajya mu biro yahasanze umugabo amutegereje nuko akimara gutekerereza Luka, ako kanya Luka ya........ rn Luka yahise ahaguruka nik...
Marie Grace Leomarthe
Writer: Grace Leomarthe
Website: Opal.rw
Instagram: Opal rw
Facebookpage : Opal rw
Duherukana Luka ajya mu biro yahasanze umugabo amutegereje nuko akimara gutekerereza Luka, ako kanya Luka ya........
Luka yahise ahaguruka niko gushaka uko yajya kuvugana na Muhire, nuko ageze aho Muhire akorera baramutangiriye bati" niko waba ufitanye gahunda( rendez-vous) n'umuyobozi mukuru ko mbona ugenda wihuta?"
Luka ati" ntakibazo Muhire ni nk'umuvandimwe rero si ikibazo ko nagenda!"
Baramusubiza bati" reka tubanze duhamagare tumubwire ko umukeneye kuko niyo mategeko ndizera urabyumva ko ndikuzuza inshingano zanjye zose uko mbisabwa"
Luka yarabyumvise maze barahamagara, gusa Luka yatunguwe nuko aho kubona Muhire aza ahubwo yabonye abashinzwe umutekano w'ikigo cya Muhire( aba sécurité) baza bamusohora wagirango ni umujura winjiriye company! Basohoranye Luka umujinya mwinshi cyane usibye umujinya harimo n'agasuzuguro mbega agahinda!!! Yooo disi Luka yagiye yabonye ko ingoma zahinduye imirishyo ndetse ko amazi atari yayandi! Igihu cyabaye nk'ikibuditse ndetse birakomera kuko atiyumvishaga ibintu bimubayeho!"
Luka yaragiye atangira guhamagara Muhire ariko rwose Muhire ntiyamwitaba ndetse yanamwitaba ati" ariko se Luka niba ntacyo ufite ukora wibwira ko abantu ari imburamukoro nkawe? Wabuze icyo ukora? Nta soni?"
Luka nawe ati" muvandimwe nashakaga umpe twa dufaranga naguhaye, unangurize kuko mbona business yanjye iri guhomba! Ibicuruzwa byagombaga kuza mumazi nabyo nabihombye!"
Muhire ati" have sigaho rekera aho! Subwo uwabona ugenda uvuga ngo nkurimo amafaranga yagira ate? Sigaho guharabikana ndagusabye! Naho se waba warananiwe gucunga ayawe nkaguha ayanjye nkabwirwa niki ko uzayampa?"
Luka yaratunguwe kuko atigeze yumva ko bishoboka inshuti ye magara ishobora kuba yamukora ibintu nkibyo! Umutima waramuriye ariruhutsa maze ati" ariko muva...." Ataranarangiza Muhire ati" hhhhhh ngo nde? Wigeze ubona nkurana na we Koko?" Muhire yahise anakupa, aterera phone ku ruhande! Nibyo koko ushize impumu yibagirwa icyamwirukansaga! Ahaaaa mbega akumiroooo!!!!?
Luka yaratashye ariko inkuru atazi uko ayibwira umugore we still ahitamo kubivuga ngo byibura atazabyumva abikuye ahandi!
Ubushobozi bwatangiye kugenda buba buke cyane! Maze niko guhindurira abana amashuri, abana bagendaga banyweye icyayi cy'amata n'umugati; batangira kugenda banyweye igikoma.
Gusa abana be yatangiye kubigisha gukora cyane ariko n'iminsi yari yatangiye kubigisha mbega imiteto yari yashize nabo babona ko Papa ari gupfundikanya! Gusa Mama wabo ibyo yakoraga byatumye ntawubanyuzamo ijisho vuba.
Luka yihutiye kujya mu bo yitaga inshuti bakajya bamwihunza biramuyobera yicaye muri company ye ategereje ko bamwishyura ngo yubure umutwe yongere akore! Yabonye ubutumwa bumubwira ko adashobora guhabwa inyishyu y'ibyafashwe n'inkongi y'umuriro byose ahubwo azahabwa milliyoni 10 gusa! Luka yabajije impamvu bamusobanurira ibintu bidahuye n'ibyo ajya mu bwiteganyirize bari baramubwiye, ariko kuko uko yatindaga yabonaga bizarangira ntaho ari kuko yaramaze iminsi mike yatse inguzanyo muri bank bazagenda bagateza imitungo yee, niko guhita avuga ati" basi nayo nimuyampe ndebe ko hari ibyo naramira sibyo?"
Baramwemera.
Abana ba Luka aribo Teta na Tito bageze ku kigo gishyashya mu byukuri ntawe bari bazi! Batangiye kujya babaseka banabaryanira inzara bati" hhhhhh naba se bakwiga ahangaha? Ntibishoboka"
Gusa barihanganye kuko Papa wabo atemeraga ko bajya mu makimbirane mu mashuli reka bidashoboka!
Nuko mu gihe cy'akaruhuko Teta ajya kureba Tito asanga bamuteraniye barimo bamukurura imyenda bamuserereza ndetse banamubwira amagambo asesereza, yahise agenda aritambika afata ukuboko musaza we ati" ngwino njye kukubwira!" Nuko bati" uri uwo kurengerwa na mushiki wawe peee urareba ukuntu rumeze aheeeee"
Tito bageze ku ruhande ati" ariko Teta kuki badufashe gutya nta kintu twabatwaye?"
Teta ati" Tito reka nkwibutse ko ufite gukomera kandi ukihagararaho ntibagukange, ufite kuba ahubwo ari wowe ubayobora kandi komera! Ntugatwarwe n'umujinya ahubwo jya uwitarura! Nibwo uhana abaje mu buzima bwawe bayobye!"
Baratashye ariko kuko bihutaga imvura yenda kugwa ngo itabanyagira, Teta yagonze umusore ubwo ahindukira ngo amusabe imbabazi bararebana umwe ati" mbabarira" undi nawe ati" nanjye mbabarira nari nazubaye"
Bararebana mu maso umusore ati" nitwa Mucyo" umukobwa ati" nanjye ni Teta" abivuga amwiyaka kuko yagiraga ngo musaza we ntamuhe intera nini. Gusa Mucyo yakomeje yitegereza Teta igihe gitoya nawe ahita akomeza inzira dore ko yashakaga kujya gufasha Mama we muri restaurant yari yarashinze dore ko yari yarakize!" Gusa uko yagendaga yibukaga ko afite gukora vuba akabona umwanya we dore ko nyuma yuko Luka Papa wa Teta amufashirije byatumye atsinda ikizamini ndetse agitsidira hejuru kuburyo yagombaga kuzajya kwiga muri israyeli! Mbega amahirwe!
Teta na Tito bageze mu rugo basanze Mama wabo yarwaye ahubwo ameze nabi! Mbega umunsi mubi! Teta yahise atuma Tito kujya guhamagara umuturanyi ngo bamujyane kwa muganga! Nuko Safi Mama wa Teta aramuhamagara ati" Teta Mwana wanjye umva amagambo ngiye kukubwira ndi nyoko! Uzayabike ku nkingi y'umutima wawe; Isi ntago izagutwara nkuko wowe ubishatse! Kandi umuntu muzishimana cyane kurenza abandi ujye usubira inyuma umwibazeho! Ikindi kuvuna inkoni imwe biragora pe ariko iyo zibaye ebyiri cyangwa eshatu umenye ko biba bitacyoroshye nka mbere! Mwana wanjye shikama kandi uzagende wongere usome umugani wa Ndabaga, uzakwigishe!"
Teta yatangiye kurira kuko ntiyasobanukiwe impamvu Mama atangiye kumubwira amagambo akakaye bimutera ubwoba bwinshi yooo, yatangiye kuvuga ibice ati" ma...ma... Ummmmm ninde uri hafi weeee! Ma ..... Ma ........, Mbega amarira no kwikorera amaboko kuko Mama we yasaga n'urabye!"
Nuko abaturanyi barahageze n'imbangukiragutabara bamuha ubufasha bw'ibanze baramwihutana kwa muganga, nuko bahamagara Luka ko umugore we yarwaye , amaze kuyivaho ati" ariko se koko Umuzimu wagiye iwanjye we yitwa gute? Intsinzi yawo ni iyihe?"
Luka yabuze imbaraga zo kujya kureba umugore kuko byaranze, gusa yibutse ko hari abarokore bavuga ko habaho Imana yumva amasengesho y'abantu nuko arinjira arasenga ati" Mana y'abarokore njyewe nje mu rusengero bakwitirira ariko baravuze ngo urumva! None ndagusabye nkiriza umugore wimunyambura ndacyamukeneye Amen"
Ahita ahaguruka! Mu kugenda ntiyigeze amenya ngo imbaraga zivuye hehe gusa yumvise akomeye!
Nuko ageze kwa muganga aho bajyanye umugore we, yasanze abantu amaso yabo yatukuye, abandi bareba ku nkuta ariko bafashe; umukobwa we yubitse umutwe we mu maguru ntakundi yahise avuga ati" nayo irancecekanye!" Gusa Luka yarumiwe ubwo yibwiye icyabaye"
Bakiraho muganga yaraje atangira kubabwira..... Luka yumvise bimurenze yahise..........
Luka noneho bigenze gute?
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 2 kiraje vuba.....
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...