Breaking
New clinical trial research and healthcare technology innovations.Rwanda Biomedical Centre expands nationwide AI clinical diagnostic network.Global oncology summit unveils breakthrough cellular immunotherapy trials.Ministry of Health announces advanced genomic surveillance laboratory expansion.
New clinical trial research and healthcare technology innovations.Rwanda Biomedical Centre expands nationwide AI clinical diagnostic network.Global oncology summit unveils breakthrough cellular immunotherapy trials.Ministry of Health announces advanced genomic surveillance laboratory expansion.
STORY

INKUBA IGICE CYA 1

Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn rn Bajya bavuga bati" burya uzagire neza kuko uzayisanga imbere! Ariko kandi na none ngo akagabo gahimba akandi kataraza!" rn Kuba uzi ntibivuga...

Marie Grace Leomarthe

Sep 15, 20268 min780 views
Reading time: 8 min
Font size:
INKUBA IGICE CYA 1

Writer: Grace Leomarthe

Website: Opal.rw

Instagram: Opal rw

Facebook page : Opal rw

 

Bajya bavuga bati" burya uzagire neza kuko uzayisanga imbere! Ariko kandi na none ngo akagabo gahimba akandi kataraza!" 

Kuba uzi ntibivuga ko usibanukiwe! Benshi bari bazi ko umurabyo uza mbere y'inkuba gusa ntibigeze basobanukirwa neza ko inkuba iza nyuma! Kuko iyo Muhire abimenya kare yari kwirinda...

Dore uko byatangiye!

Yari umunsi umwe hari habaye ikirori ariko ubona ko cyari gihuje imiryango ibiri y'inshuti bajyanye n'abana babo ngo bamenyane kugira ubushuti bwabo bukomere, buzagere ku kigero kiza ndetse imiryango yabo imwe!

Nuko Luka ati" Sha Muhi ndabona Rwema amaze kugenda aba umusore di ari kugenda agukurikiza!"

Muhire nawe ati" hhhhh ariko nawe urasetsa rwose ariko ndabona Teta na Tito rwose bakuze ntawamenya ko aribo bavutse ejo bundi hhhhhh"

Bagaseka kuko bari inshuti kandi zimwe nziza n'abagore babo rwose bigaragara ko ari inshuti kandi zimwe nziza! 

Ntibyatinze kuko ikirori kigiye gihumuza Muhire yegeje Luka ku ruhande ati" rero burya nashiriwe ndagusabye mfasha umpe udufaranga duke nongere muri wa mushinga wanjye, ndiho ndabona utagenda neza rwose!"

Luka nawe niko kumubaza ati:" nonese urashaka angahe Muhi"

Muhire nawe ati" ese wagizengo uramutse umpaye nka milliyoni eshanu ntiwaba umfashije se!"

Luka nawe ati" oooooh ntakibazo rwose, ejo uzaze nguhe agacheck urabizi ko ntacyo nakwima kereka ikidahari sibyo se?"

Muhire ati" nibyo koko nubu sinkigufata nk'inshuti ahubwo uri umuvandimwe wanjye urambyaye rwose urakoze"

Baratashye Luka niko kuganiriza Safi umugore we ibyo yemereye Muhire nawe ati" ariko mugabo mwiza buriya muzagirane inyandiko dore ayo mafaranga ni menshi kandi abantu bahinduka nk'ikirere"

Luka nawe ati" hhhhhh ariko abagore n'ubwoba bwanyu! Humura ntacyo yantwara gusa nzabikora mu buryo bwanjye kandi rwose njyewe ntakibazo gihari".

Nanone ku rundi ruhande hari umwana abwira mama we ati" Mama ndagushimira ko wakomeje kundera, nubwo ntazibagirwa urupfu rwa Papa, dore umwaka urashije! nukuntu bagucunaguje! Gusa uriya mubyeyi azabyishyura"

Mama we nawe ati" Mwana wanjye ntukihorere kuko nta nabi igenda gutyo,ibyo ukorera abandi birakugarukira naho yaba ataribo babigukoreye! Ahubwo komeza wige uzakomere urebe ko wazatsinda kiriya kizamini!, Mwana wanjye Mucyo uzaharanire kuba isoko y'amahoro! Dore uba wanandodogoje reka njye gukora tubone ibidutunga."

Bwarakeye burya isezerano n'isezerano; Muhire yazindukiye kureba Luka maze ahageze Luka yibuka impungenge z'umugore we yagize nijoro niko kuvuga ati" ariko Muhi reka twandikirane uko uzanyishyura"

Muhire yahise arakara cyane ati" burya nuko umfashe narinziko turi inshuti! None ndabibonye koko, Ubu se wagize ngo nzayakwima, nzayakwambura? Sha burya inshuti itagukura mu bibazo se imaze iki?"

Luka nawe ati" ntakibazo Muhi rwose ndayaguha miliyoni 5 si nyinshi rwose! Ntakibazo ndakwizeye"

Muhire nawe niko kumusubiza ati" ntiwumva se ahubwo urakoze cyane"

Luka yamuhaye check maze Muhire arasohoka, nuko Luka yahise yihuta kureba ibyo camera yafashe amuha check abibika kuri flash ayijyana mu rugo, ndetse n'agafata majwi yari yafashe kandi byose arabibika, avuga ati" ahaaa ntawamenya ibintu Safi yagizeho amakengaaaa!!! Nanjye njyeho nterere agati mu ryinyo? Oya yeee ntibikabe"

Muhire yageze mu rugo atangira guseka"hhhhhh urabona ukuntu cyampereje iyi check ngo nyinyinyinyi..... Cyitetesha ariko nta mugayo ntikigeze kimenya uko inzara iryana! Niyo nkibonye kiza kunsuhuza isesemi iranyica! Ahubwo reka nkomeze na gahunda yanjye ubundi ngishyire hasi asyii maze no kukirambirwa rwose!

Muhire yarakomeje akora umushinga we, utangira kuzamuka dore ko yitabazaga Luka ngo amuvuganire mu bakomeye bajye bihutisha ibyangombwa bye! Ubundi atangire.

Nuko Muhire abonye atangiye gushinga ikirenge mbese ku buryo yanabyina nibwo yashatse kuba yatangira kuba yaza akagenda kuri Luka.

Nuko Luka ari mu biro bye nk'ibisanzwe yakiriye inkuru y'incamugongo ati" ese waruzi n'ibindi;ahantu wabitse ibicuruzwa byose inkongi y'umuriro yabifashe kandi rwose sinzi ko hari icyo turi buramure pe"

Luka yarihuse ajya kuhareba basanga koko byafashwe ariko bagerageza kuba babizimya gusa Luka yacitse intege kuko yaramaze kurangura yibaza ukuntu igishoro gishize ndetse ntakuntu yakongera kuzamura umutwe ariko aravuga ati" reka ntegereze ibicuruzwa bikiri mu mazi ahari bizangeraho n'ikiho cy'ubwiteganyirize hari icyo kiri kunsubiza bigende neza "

Luka icyo gihe yumvaga akwiye kwikomeza cyane ko Luka yahoranaga ikizere ko ejo ari heza! Ibyo byamuteraga imbaraga zo kuba yateganyiriza abana be ndetse no kuba yabandikaho imitungo imwe yarafite. 

Luka yihutiye kumenyesha ikigo cy'ubwiteganyirize ngo baze kureba ibyangiritse ngo babe bamusubiza nuko avuyeyo ahura n'inshuti ye Muhire, Muhire ati" yooo Luka namenye ibyakubayeho birababaje rwose ubu se urabigenza gute ? Nugira icyo ukenera ndakwinginze umenyeshe mbashe kugufasha ndahari kubwawe sibyo Luka !"

Luka nawe ati" rwose uwagira inshuti yagira wowe, gusa wikwigora mvuye kuvugana n'ikigo cy'ubwiteganyirize ngo babe banyishyura rwose ndizera biragenda neza"

Muhire nawe ati" ooooh nibyiza reka tubyizere ahubwo Luka reka ndikwihuta gusa nugira ikibazo uzambwire sibyo?"

Luka yashimiye Muhire kuko byibura yarabonye inshuti imufata mu mugongo mu gihe yaratangiye kunyura mu bibazo yooo mbega!

Nyamara Muhire ageze hirya ati" ariko rwose iyo uri umutesi uba uri umutesi! Luka ndakwanga kandi cyane! Niyo nkubonye inzoka yanjye irahindukira ahubwo reka mbinyemo nicyo kigo uvuga kizange kukwishyura ndebe uko uba wigize umuntu ufasha abantu bose icyo bizakumarira."

Luka nawe yakomeje imbere abona umuhungu wicaye yumiwe ndetse arimo arira! Byaramucanze kuko atashoboraga kumva ikimwunamishije ndetse anambaye imyenda y'ishuri. Yaramwegereye aramubaza ati" mwana mwiza ko urira wabaye iki? Uhetse n'igikapu cy'ishuli amakuru?"

Umwana nawe ati" rwose mumbabarire gusa banze ko nkora ikizamini kuko nta mafaranga ahagije y'ishuri mfite! Kandi niho mbona amahirwe yanjye aherereye sinzi uko ndabigenza! Ntawe mfite mbibwira kuko Mama nawe nimugoroba yatashye arwaye ari mu bitaro wihangane ko nkubwiye ibyanjye bitagakwiye mbabarira"

Luka yumvise ibyo yagize agahinda gakomeye kuko yibutse ko Mama we ajya kugenda yari yagiye kwiga! Byamukoze ku mutima ndetse binababaje yooo! Yarunamye ahanagura amarira uwo mwana w'umuhungu! Ati" tuza reka tujye ku kigo cyawe mbasabe ko ukora! Bahise batega imodoka bihuse kuko Luka atari yagenze muye uwo munsi.

Bagezeyo Luka yavuganiye uwo musore ndetse yemera kumwishyurira amafaranga yaburaga ngo akore nuko agiye guhindukira umwana amwirukankaho ati" nonese mwitwa gute ko muntabaye! Ahari iyi neza nazayibitura cyangwa ab'umuryango wanyu! Njye nitwa Mucyo."

Luka ati" hhhhh wa Mwana we mama wawe yaragutoje biragaragara njyewe nitwa Luka cyangwa Papa Teta mfite umwana mujya kuba mu kigero kimwe,umurutaho gake ! Ubitsinde nicyo nifuza, nabonye uri n'umuhanga"

Mucyo nawe ati" urakooooze urakoze nukuri sinarinzi ko abantu nkawe bakiriho ni umugisha ngize murakoze"

Luka yaratashye niko gusanga Teta ari kureba filimi maze ararakara niko kubaza Teta niba byibura yakoze umukoro ku ishuli babahaye asanga usibye kuwukora habe no gufata amakaye ngo yandike note kwihangana byaranze niko guhita akubita Teta ati" niko ntasoni? Amafaranga aratoragurwa? Ngutuma kwiga none dore ntakintu wanditse! Ese ubundi iyi kayi irimo impapuro zingahe?"

Teta atangira kurira Mama Teta yinjiye Papa Teta amubwira ibyo Teta akora, bahise bahamagaza na Tito ngo barebe niba atameze nka Teta basanga mu byukuri baheranywe n'akazi ntibita niba abana bari kwiga neza guhera uwo munsi bahise binjiza ibyuma by'amafilimi mu nzu ngo barebe ko abana bakosoka ngo bavemo abana bazima ndetse batekereza.

Nkwibutsa ko iyo ari Opal.rw usomaho iyi nkuru, kora share, subscribe, ndetse nyandikira kuri 0728978006 umbwire uko ubona iyi nkuru! Njyewe ndi Marie Grâce Léomarthe

Muhire yaratashye ariko yaravuye gusengerera abashinzwe gutanga ingurane y'byangijwe n'inkongi y'umuriro ngo bazaheze idosiye ya Luka ye kwishyurwa! Ageze mu rugo asanga Mama wa Rwema batongana kuko atarakiga nka mbere! Nuko Muhire nawe ati" winduhiriza umwana nawe wa mugore we! Niba ashatse kureba television bigutwaye iki? Eka ntugakabye!"

Nyamara kwa Luka ho Safi umugore we yari yatangiye kugira ubwoba ati" mugabo mwiza ko numva ibikoba binkutse ndagira nte? Ibi bintu birabe ibyuya"

Luka nawe ati" ariko Safi nawe ugira ubwoba peee nonese muri business ibi bibaho kandi komera

Nuko bakivugana bahamagaye Luka nawe mu kwitaba ati" hallo mugeze hehe?"

Nabo bati" Boss weeee ibintu tuzanye twahuye n'umuyaga mu nyanja ubwato budutobokeraho none ibyinshi byasigaye mu nyanja "

Ako kanya yahise akupa telephone maze arunama ati" burya koko aho umutindi yanitse ntiriva weeee" 

Umugore nawe yahise amenya ko ntakiza kirimo umugabo yumvise! Luka yamutekerereje byose! Yasigaye amubwira ati" ariko reka twizere ko bazatwishyura neza ahari business yacu itari bwangirike"

Bwarakeye ajya mu biro yahasanze umugabo amutegereje nuko akimara gutekerereza Luka, ako kanya Luka ya........

Ese Luka abwiwe iki na none? Wanamugani birabe ibyuya da!

Ntuzacikwe n'igice kizakurikira tubane muri iyi nkuru dufatikanye!

Igice cya 2 kiraje Vuba..

Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Clinical SponsorAura Health BioSciences

Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy

Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.

Check Eligibility

Related Stories

LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
STORY

LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2

Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...

Marie Grace Leomarthe
3 min483
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
STORY

LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1

Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...

Marie Grace Leomarthe
4 min553
INDAHIRO Igice cya 1
STORY

INDAHIRO Igice cya 1

Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...

Marie Grace Leomarthe
5 min1,215
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology

The ways Technology has impacted nowadays life

Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...

Marie Grace Leomarthe
3 min399