UMUTABAZI
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn rn Nitwa Rugamba Yves navutse ndi umwana wa gatatu iwacu! Mu by'ukuri iwacu twari dukize kandi ntacyo tubuze mbese nitwe twasaga nkaho...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website: Opal.rw
Instagram: Opal rw
Facebook page : Opal rw
Nitwa Rugamba Yves navutse ndi umwana wa gatatu iwacu! Mu by'ukuri iwacu twari dukize kandi ntacyo tubuze mbese nitwe twasaga nkaho dutunze abaturanyi. Iwacu bakundaga gusenga ndetse bagahora banyingingira kuba nasenga gusa njyewe numvaga nyine Imana ibaho ariko nkumva ko ari ibyo bihagije, nkibaza umuhati bashyiraho basenga bikanyobera!
Nuko umunsi umwe ndahaguruka njya kwiga ariko ngezeyo nicarana n'umwana w'umukobwa, nuko bigeze saa sita njya kurya ariko ngaruka mu ishuli kare ngo nsubiremo amasomo, natunguwe no gusanga wa mwari arimo gusoma Bibiliya mu by'ukuri byarambangamiye ndetse ki mutima ndavuga nti" yewega aba bantu baranakabya da! Ubu se ari kugaragaza iki?" Ndamwihorera nditahira ndetse numva rwose bitangaje!
Nuko ndagenda ndikumwe n'inshuti zanjye dutaha, nyura kujya kuzana phone papa yari yaguze. Mukuvayo nahuye n'abajura baba barayinshikuje ubwoba buranyica kuko yari phone ihenze nkibaza uko ndibuze kubisobanura bikanyobera!
Ntashye ntakindi cyakurikiyeho usibye kumbaza aho iri, nanjye ndavuga nti" bayinyibye ariko ejo izaba yabonetse" Nuko baraceceka bose baranyihorera basa nkaho bategereje ikizakurikiraho!
Nanjye ku nshuro ya mbere narapfukamye ndasenga nti" Mana njya numva bakuvuga, mu rugo bahora bakwamamaza ngo ushoboye byose none nanjye ingarukire ejo sinzasekwe nanjye nzahita nemera ko uriho njye ngukorera"
Narabyutse nizeye ko ndibuyibone ariko kuri uwo munsi nibwo saa yine nibwo numvise ko Papa akoze impanuka kandi ameze nabi cyane!
Ntakindi cyakurikiyeho usibye kumva ko ibyo byago byatewe no kuba nasenze! Ndongera nibera wa wundi ariko bigeze nimugoroba uwari wanyibye nasanze yantegerereje hahandi yanyibiye, afata telephone arayinsubiza arambwira ati" wa mwana we akira phone yawe nakomeje ngutegerereje aha ndebe ko nakubona , kuva nayitwara sintuje kandi numvise umutima untegeka kuyikugarurira akira ibyawe da nzarya ubundi".
Narayakiriye ndanaseka nti" uyu muntu rwose aratangaje ubu yaje kuntegereza ngo ayimpe hhhhhh" ariko nari namaze kwibagirwa isengesho nasenze; kuko nta mbaraga nyinshi nari nabisizemo nsenga mvuge ngo byamvunnye!
Iwacu mu kugerayo inkuru yari iy'uko bagemurira Papa ndetse bakamuba hafi, mbona abavandimwe na Mama bari kujya basenga, kubw'amahirwe Papa ntiyamazemo iminsi yarakize ariko muri iyo minsi nakomezaga kwitegereza umukobwa twicaranaga mwabantu mwe imico ye yaritangaje! Wasangaga atajya arakara uko namurakaza kose hari n'igihe nabikoreraga ubushake ahubwo agakunda gusoma Bibiliya.
Yari umukobwa mu bandi wari intangarugero, sinigeze numva bamuvuga nabi ahubwo ibintu byose akabikorana urukundo abamugiriye nabi nkabona rwose arikubagirira neza, nabanje kubona ari ubuswa ariko uko iminsi yaje gushira nagiye nifuza kumera nkawe nubwo atari yarigeze ambwira ijambo ry'Imana.
Naje gutaha nsaba iwacu Bibiliya birabatungura, barayimpa ntangira kujya njya gusenga niherereye ngo hatagira umbona kandi nari mfite ikigare kitoroshye tubinegura.. Ntangira kujya niga kuvuga neza ngo ndebe ko namera nka wa mukobwa. Ariko birananira nsigarana akantu ko kujya byibura mbwira Imana aho ngiye naho mvuye.
Nuko uko nagendaga mbikora natangiye kujya numva ntari kugenda njyenyine mfite uwundi muntu undi i ruhande ku buryo harigihe abantu bambwiraga ngo mba nivugisha uduki?
Ku bwanjye narinziko nabaga mvugana n'Umwami witanze ku bwanjye.
Naje kurwara indwara ikomeye ariko nkajya numva izavurwa n'abaganga njyayo, ngezeyo bambwiye ko ndwaye kanseri kandi ko yamaze gufata n'ahandi hantu hanini ko natinze kuba najyayo.
Abantu babyumvise batangiye kumva ndi uwo kubabarirwa ndetse ko ndemerewe rwose nyamara nubwo nanjye umubiri wambabazaga niko narushagaho kumva ko ari igihe kiza cyegereje cyo kuzareba Imana Data! Ibyiringiro byanjye birushaho gukomera.
Ababyeyi banjye batungurwa no kumva arinjye ubakomeza bibaza aho nakirijwe birabayobera ariko imbuto zo kwera bari basigaye bazibona ariko bakagirango ahari ni ukuba umwana mwiza!
Nuko ijoro rimwe ndyamye umubiri urambabaza rwose cyane maze ndasenga nti" Mana ubasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, bambwiye ko ntazakira ahubwo ntegereza igihe wagennye none ntabara kuko ndaribwa cyane ntacogozwa n'incamugongo nyamara urugamba rwari rugeze mu mahina!"
Narasinziriye ngiye kurota mbona umuntu ambwira ngo" Byuka ukore igihe cyawe nibwo kije" narakangutse ,nibaza ukuntu ndota gutyo ndigusatira gupfa biranshobera!
Nyamara bukeye natangiye kumva ubuzima bushya muri njye ndetse menya ko uwo wansanze yari Marayika w'Imana!
Nuko kwa muganga bansuzumye nanone ibisubizo biba bizima bagirango bibeshye nyamara nanjye nari ntarabisobanukirwa kuko nakomeje kwibaza icyo nari ngiye gukora! Basubiyemo basanga ndi muzima, bajyana n'ahatandukanye bakora ibizamini bansanga ndi muzima rwose.
Iwacu baranezerwa nanjye nshima Imana yankijije; mba ndatabawe aho undi atari bunkure, gusa ntarasobanukirwa ngo nzakora iki !
Ariko nakomeje gutegereza, gusa Umutabazi ni Imana Data wa twese, aho ubukire bw'iwacu butankuye , yarahankuye!
Website:Opal.rw
Instagram: Opal rw
Facebook page : Opal rw
Ntucikwe n'izindi nkuru tugenda twandika! Udufitiye ubutumwa twandikire! Ufite inkuru mpamo twabwira abantu twandikire uyitubwire tuyivuge.
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...