Breaking
New clinical trial research and healthcare technology innovations.Rwanda Biomedical Centre expands nationwide AI clinical diagnostic network.Global oncology summit unveils breakthrough cellular immunotherapy trials.Ministry of Health announces advanced genomic surveillance laboratory expansion.
New clinical trial research and healthcare technology innovations.Rwanda Biomedical Centre expands nationwide AI clinical diagnostic network.Global oncology summit unveils breakthrough cellular immunotherapy trials.Ministry of Health announces advanced genomic surveillance laboratory expansion.
STORY

UMWANZURO

Igice cya 1 rn Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Instagram: Opal rw rn Facebook page: Opal rw rn website : Opal.rw rn youtube: T250TV rn Dutangiriye ahantu hari umusore rwose wari mwiza cyane kandi utagaya mu buryo bwose yari mwiza pe!. ...

Marie Grace Leomarthe

Sep 15, 20266 min1,350 views
Reading time: 6 min
Font size:
UMWANZURO

Igice cya 1

Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe

Instagram: Opal rw

Facebook page: Opal rw

website : Opal.rw

youtube: T250TV

Dutangiriye ahantu hari umusore rwose wari mwiza cyane kandi utagaya mu buryo bwose yari mwiza pe!. Uyu musore yari azwi cyane kandi afite igikundiro gusa igitangaje muri byose ntabwo yakundaga mbese ntago abakobwa yababoneraga igihe.

Uyu musore yaje gutaha ariko ahasanga umukobwa witwaga Lisa, Nuko Lisa niko kumusanganira ati" Ben shn bite? naguhamagaye ndakubura maze niko guhita nza kukureba"

Ben nawe mu ijwi rikomeye ati" hhhhhhh ariko Lisa ntugakabye wumvaga nabaye iki?"

Lisa nawe ati" Shn sinzi gusa nuko mba numva mpangayitse kubwawe"

Ben nawe ati" Hoya nta mpamvu kandi ubutaha ntukajye ungenderera utambwiye ibyo simbikunda habe na gato!"

Lisa nawe ati" mumbabarire"

Ben nawe niko kumusubiza ati" ngaho Lisa Ubu wataha noneho ndizera ko ubonye ndi amahoro!"

Muri ako kanya Lisa yahise ahaguruka agenda yihuta mbese ashaka guhobera Ben nuko ako kanya Ben yahise yegerayo ati" Lisa ndagusabye iwanyu ni inshuti n'iwacu ndagusabye genda gake udatuma nkubahuka uranyumva neza"

Lisa nawe ati" Ben koko umfata gutyo sindajya ku mutima wawe? rwose mbabarira wimbabaza pe ndagusabye "

Ben nawe ati" Ye ndakwisabye ndabona atari njye gusa washakaga noneho rero sawa njye ndigendeye cyangwa nawe utaha"

nkwibutsa ko ushobora kunkurikira ahantu hatandukanye kuri Instagram andika Opal rw, Kuri Facebook Shaka Opal rw usome izindi nkuru zitandukanye cyangwa unsange kuri website yitwa Opal.rw

tugarutse kurundi ruhande hari umusore nawe wundi warimo abwira umukobwa ati" umva nkurikije ukuntu usa ndakwiyamye rwose ntuzongere kungarukira mu buzima uranyumva yewe Ami! sinkukeneye habe na gato"

Amida niko kumusubiza ati" ariko nyuma yuko tunyuranye muri ibi bihe koko uransize? kubera iki koko? ese uwo Noela andusha iki mukunzi?"

Fred nawe ati" hhhhhhh ariko koko nta nkumi yigaya! ahubwo se muhuriye hehe koko? reba ukuntu usa wagirango aho abandi bajya ngo base neza ntuhazi! umfashije ntuzanangarukire aha dore ko utazabura kunyirukaho hhhhhhh"

Amida nawe ati" ese nyuma yo kugera hejuru nuku ungize ? nahoraga nicaye nkora ngo utere imbere umbwira ko numara kubona ubushobozi uzareka tukabana, umbwira ko ndi umwanzuro wawe none uranyihoreye?"

Fred" Ariko rwose mbere najyaga ngira ngo uratekereza none nje gusanga rwose byarakunaniye! ahubwo sohoka mbabarira"

yoooo dore disi ngo Amida aragenda amarira ari yose adashobora kuyatangira dore ko ngo arumirwa! Nawe niko kwivugisha ku mutima ati" Fred sinigeze ntekereza ko wangenza gutya! nari naramaze gufata umwanzuro kubw'ikizere wanyeretse none dore nawe uragiye! harya ngo nsa nabi!?"

uko yabyibukaga niko amarira yarushagaho kugwa nuko yahise yigira inama yo kuba yajya nk'ahantu akarira kuko atashoboraga kubyihanganira na gato.

Nyamara ahantu yagiye kwicara hari agashyamba ariko karimo n'ubusitani bwiza buryoheye amaso kuburyo buri wese yakwifuza kuhicara!

Nuko uko yakomezaga kurira yubitse umutwe yagiye kubona ikiganza gifite umuswara kiwumuhereza ngo abashe kwihanagura arawakira maze mu kuwakira yubuye amaso mukureba abona umusore mwiza, nuko umusore yamuherezaga ikiganza nawe yarebye ubwiza bw'umukobwa arumirwa gusa ; niko kubwira umukobwa ati" ooooh sinkunda kumva umukobwa aho arira, ceceka gusa byibura ujye unarira buhoro dore utumye nimuka aho nibereye"

Uko yabivugaga Amida yarimo yihanagura amarira nta jambo asubiza, maze yegutse ngo amushimire kubw'umuswara amuhaye yasanze umusore yamaze guhindukira yigendeye!

Amida yaratashye afura wa muswara dore ko wari n'umweru uriho n'ikibabi gishushanyijeho atekereza ko nagira amahirwe azongera akawusubiza nyirawo! ubwo nibwo yatangiye kujya agendana wa muswara.

Dusubiye kwa Ben we yakomeje gutangara uburyo abakobwa bakomeje kumwirukankaho ndetse akavuga ati" hhhhhh njyewe Ben sinshaka kuzakundana n'umukobwa unyirukankaho!"

naho Lisa yatashye yumva ujinya wamwishe ndetse arushijeho gushavura kubera ko umusore yakundaga nubwo atashoboraga kubimubwira yari amwirukanye ndetse amurebye nk'icyimbwa ihaze"

yoooo mbega agahinda!

 

Bwarakeye Ben ajya mu kazi dore ko iwabo bari abakire cyane nawe yari afite company ayobora! nuko mukuhagera umunyamabanga we witwaga Gabine ati" Boss narinje kubibutsa ko hari inama mufitanye n'abafatanyabikorwa saa tanu "

Ben nawe ati" Gabine urakoze sawa subira mu kazi kawe"

nkwibutsa ko ushobora kunkurikira ahantu hatandukanye kuri Instagram andika Opal rw, Kuri Facebook Shaka Opal rw usome izindi nkuru zitandukanye cyangwa unsange kuri website yitwa Opal.rw

kurundi ruhande Amida yararimo yitegura kujyana ibyangombwa bimwemerera gukora ikizamini cy'akazi bari baramurangiye yarabyanze . Yaje kumva ko Fred yamuneguye ahitamo gushaka akazi keza, ndetse agasa neza kuko byose yitangiye ntacyo byamumariye. 

 

Kuko yagendaga yihuta ageze imbere yaho yarajyanye impapuro imfunguzo zaramucitse zigwa hasi dore ko yabaga afite ibintu byinshi maze mu kweguka yakubitanye n'umukobwa atabishaka maze wa mukobwa kuko yari yambaye urukweto rurerure yaratsikiye n'akajipo ke gatabuka ho gatoya, maze Amida ati" mbabarira rwose sinabishakaga" 

wa mukobwa yahise akubita urushyi Amida mu ruhame. 

Nyamara muruko gukubwitwa hari imodoka yarimo ihagera iparika. Ben arimo asohoka kuko niho yari aje mu nama, mu gusohoka nawe niko kureba ibiri kuba.

Ninako Amida yarababaye cyane acyubitse umutwe ako kanya Fred yararimo asohoka mu muryango w'iyo company umukobwa amubonye ahita yitakisha cyane ati" Chr weee reba kuntu angize arataka cyane"

Fred arebye abona ni Amida, niko kuza nk'iya gatera yahoreye aba amufashe ku ntugu amuzunguza cyane ati" ariko Ami uba muzima urabona ukuntu ungiriye chr? nari narabivuze ko utazampa amahoro none Dore koko birabaye"

Arahindukira areba Noela umukunzi we ati" rata chr twigendere rekana n'izi nzererezi zitumva syi"

Maze Fred yahise aterura Noela ngo amujyane mu modoka bajye kwivuza!

 

Yoooo byabaye nkokongera gutera igisongo gihinguranya mu mutima wa Amida, yararebye ntiyagira ijambo na rito avuga. 

Nyamara kumwe Fred yamuzunguzaga ntiyigeze amenya ko wamuswara yawutaye uguye hasi! niko kugenda ngo abanze arebe aho ashirira agahinda!

 

Ibyo byateye agahinda Ben, Ben arebye abona ataye umuswara nuko agiye kuwutora mu kunama yawuhurijeho ikiganza n'undi musore nuko amurebye yatunguwe no gusanga burya ari Deni!

Deni yawurekeye Ben, ngo abe ariwe uwugumana, ariko Deni nawe ati" ariko se ko mperuka uyu muswara nkwusigira umukobwa mwiza niwe burya bagenzaga kuriya?" Dore ko Deni atari yabonye uwo bagiriraga nabi! Deni yatangiye kuraranganya amaso ngo arebe ko yamubona!

 

Amida yagezaho amaze kwimara agahinda arahaguruka agihaguruka imbere ye yatunguwe no kuhabona............

 

Njyewe nari Mari Grâce Leomarthe nkwibutsa ko ushobora kunkurikira ahantu hatandukanye kuri Instagram andika Opal rw, Kuri Facebook Shaka Opal rw usome izindi nkuru zitandukanye cyangwa unsange kuri website yitwa Opal.rw

 

ntuzacikwe n'igice kizakurikira

Igice cya kabiri kiraje vuba .............

 

 

 

 

Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Clinical SponsorAura Health BioSciences

Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy

Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.

Check Eligibility
Continue Reading This Series:

Related Stories

LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
STORY

LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2

Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...

Marie Grace Leomarthe
3 min483
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
STORY

LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1

Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...

Marie Grace Leomarthe
4 min553
INDAHIRO Igice cya 1
STORY

INDAHIRO Igice cya 1

Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...

Marie Grace Leomarthe
5 min1,215
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology

The ways Technology has impacted nowadays life

Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...

Marie Grace Leomarthe
3 min399