UMWANZURO IGICE CYA 13
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rwI rn Instagram: Opal rw rn rn Nuko umunsi umwe disi Ben yaraje maze............ rn rn Ben disi yaraje yihuta aza amuhobera ati" mukunzi umeze neza? Nari ngukumb...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rwI
Instagram: Opal rw
Nuko umunsi umwe disi Ben yaraje maze............
Ben disi yaraje yihuta aza amuhobera ati" mukunzi umeze neza? Nari ngukumbuye"
Abandi bana batangira guseka Sabine ko yajyaga avuga ko akundana n'umusore ukize none akaba akundana n'umuntu uciriritse kandi udafatika.
Mu gihe Ben ahobeye Sabine disi yanahumirije cyane mbega yakundaga Sabine cyane, nyamara Sabine nawe yakundaga Ben gusa kuko yarari mu bantu
Sabine aramwiyaka noneho ati" ariko wa muhu byibura wabonye uko nsa uza unyibwirisha ngo mukunzi? Hhhhhhhhh"
Araseka cyane amutunga intoki yongeramo ati" uziko koko burya nta muhungu utiyumva? Ndakwiyamye ujye umenya abo ubwira ntuzasubire, mfite umukunzi wanjye utanavaho unsenyera ntawamenya uwakohereje hhhhhhh"
Ben yarababaye cyane kuko atigeze atekereza ko uwo yakunze byanyabyo yamuhemukira ndetse akamusebya mu bandi bantu! Yoo dore ngo Ben arakata yisubirirayo ariko ababaye.
Nuko Sabine abonye abantu bahavuye yagiye yihuta asaba imbabazi Ben ngo amubabarire kandi ko atazongera yabitewe no kwihagararaho.
Gusa kuko Ben yakundaga Sabine ntiyigeze areka kumubabarira kuko Sabine yamusabye imbabazi anarira. Mu kirori cyo gusoza amashuli Ben yaragiye agura impano yagombaga guha umukunzi we, nuko Ben ayishyira Sabine ariko aramubura aho bari bumvikanye ko bari buhurire. Aramushakisha, ntazi uko yafunguye hamwe mu byumba byo ku ishuli arebye abona disi Sabine yihugikanye n'umusore barimo basomana byacitse byaramurenze niko guhita ata impano yarazanye hasi.. aravuga ati" Mukundwa kubera iki ungenjeje gutya? Kandi uziko ngukunda? Kuki umbabariza umutima?"
Sabine ati" hhhhhhh wagahungu we aho wahereye unyizirikaho ntago ushobora kumpa amahoro? Habaye iki ? Bikurebaho iki?"
Ben mu kubyumva umutima we wuzuwe n'agahinda ndetse ahita asohoka kuko noneho yumvise ko bitakiri ngombwa gukomeza gukunda Sabine.
Ben yaratashye ababaye cyane ageze mu rugo ntiyigeze agira ijambo na rito yavuga ahubwo yahise ajya kwiryamira gusa Sabine yaje ahamukurikiye ngo amusabe imbabazi ariko Ben yanga kuza ngo bavugane kuko yumvaga noneho umutima we wanze icyitwa umukobwa. Sabine iwabo wa Ben bari bamuzi kuko yakundaga kuza kubasura bamubajije icyabaye hagati ye na Ben nibwo yatangiye ababwira uko byagenze ndetse ababaye cyane...
Ben mu kwibuka uko byagenze nuko yasebye kuko yavaga mu muryango woroheje ndetse akaba atari uwagaragazwa mu bandi yakomeje kubabara maze niko kubwira Sabine ati" Sabi sukukubeshya urya munsi nafashe umwanzuro wuko uba amateka mu buzima bwanjye sinkigukeneye kuko ugendana n'ibigezweho sinjye ukunze ahari nubu nuko wabonye ko nateye imbere none rero genda nabonye undi ukuruta utankundira amafaranga"
Sabine ati" ndabizi narakubabaje ariko nanjye sinjye, unsangana na Luka ndabyemera ni amakosa pe ariko mbabarira nanjye nari ntegetswe kukureka kuko utari mu kiciro kimwe n'iwacu. Ntibagushakaga none koko nari bugire gute?"
Ben nawe ati" rero reka nkubwire ntacyo bitumariye kuganira kubyahise mvirahano utahe sinzongere kukubona ngo uraza hano nizere ko ibyobyo ubyumvise sibyo?"
Yoooo dore ngo Sabine arafata igikapu ahindukira ngo yigendere ageze imbere aragaruka ati" ahari hari ibyo nabeshye, uko nagusebeje ariko guhera urya munsi ntawundi musore ndakundana nawe naragutegereje noneho ntago ndibureke ngo bakuntware kuko wahoze uri uwanjye"
Nuko Sabine yahise agenda ariko ku mutima ati" Ben uwo mukobwa unkangisha nawe nzakwereka ko agukunda kubera amafaranga, ngiye kugushyira hasi ndebe ko azagukunda uko uzaba umeze uko! Nyuma nzaza ngutabare ubundi ungirire impuhwe.
Uko Sabine na Ben bavuganaga papa wa Ben yari yagiye ahantu ashobora kubyumva,gusa yararakaye ko umuhungu we atari kubasha kumvikana na Sabine kandi ariwe yazabona uko yiyunga n'umuryango ukize mbese bakaba banafatanya.
Nkwibutsa ko ukiri kumwe na Marie Grâce Leomarthe ukugezaho iyi nkuru kandi nkurarikira gukomeza kuyikurikirana.
Tugarutse kwa Amida yaragiye aricara atangira gutekereza ku marangamutima ye, ese arashaka nde kandi akunda nde, nyuma yo gukomeza gutekereza yaje gusanga akunda Ben ndetse cyane.
Mu gihe araho Deni nawe umutima wakomeje kwanga aza gusura Amida, Amida aramwakira mbese Deni nubwo yakundaga Amida byanyabyo kugaragaza urukundo rwe byaramugoraga. Amida arateka , barasangira gusa nubwo byari bimeze gutyo Amida yarafite ikibazo cy'uko ari buze guhakanira Deni kandi ntakintu nakimwe amushinja, gusa Deni yenda gutaha Amida ati" Deni ndabizi urankunda kandi sinshidikanya ku rukundo unkunda, gusa ....."
Atarakomeza umutima wa Deni watangiye gutera cyane kuko yaratangiye kumva aho bigana nyamara adashaka ko biba ukuri
Amida arakomeza ati" gusa ndifuza ko twibera inshuti zisanzwe ukangisha inama nanjye nkayikugisha"
Deni ati" nonese Ami unzijije ko Mama yakwitwayeho kuriya? Urampora iki? Kuki njyewe? Ese ni Ben ubiteye?"
Amida nawe ati" hoya rwose Mama wawe ntacyo mushinja kandi umunshimirire ku bitabo yampaye narabisomye ndetse ninabyo byagiye bituma ngenda menya uko niyumva ! Naho nkubwije ukuri iyo turi kumwe unyibutsa inshuti yanjye yo mu bwana twakuranye ibi bituma ntabasha kumenya niba ngukunda byanyabyo kuko nkeneye gukundana n'utamunyibutsa nshaka noneho kuba namwibagirwa niyo mpamvu ngusaba ubishoboye wambera musaza wanjye byaba bimpagije"
Deni disi yabuze amagambo yo kurenzaho ahubwo yarumiwe ndetse aratangara ko atabashije kuba yabona urukundo rwe.
Nkwibutsa ko ushobora gukora subscribe ndetse na Share nyinshi kugirango unshyigikire.
Dusubiye kwa Ben yarabyutse niko gusanga muri phone ye ati" rwose sibinsaba igihe kirekire Ben ndagukunda nanjye kandi cyane"
Ben dore ngo arishima ndetse cyane ati" ooooooh Amida disi aranyemereye" yatangiye kugendagenda inzu ibyishimo biramusaba umutima yooooo dore ngo aranezerwa kandi cyanee
Yahise yambara ngo ajye kureba Amida byibura amuhobereho abashe kumva umutima we utera yooooooo mbega byiza.
Amida nawe aritegura ajye ku kazi agiye kubona abona Ben yahasesekaye, ariko Ben yari yaraye umutwe yibaza niba yambaye neza, niba Amida aramubona neza se mbega yabuze umwifato,
Amida nawe akibona Ben yatangiye kwibaza niba yasokoje neza, niba agaragara neza yooo noneho ari Amida yagiye yihuta na Ben agenda yihuta maze Ben disi niko guhita yunama adatekereje kabiri ahita asoma Amida amaze kumusoma yahise amureba mu maso n'urukundo rwinshi, amagambo aba makeya na Amida nawe yitegereza Ben yoooo incwii mama shenge disi Amida yarisumbukuruje nawe afata Ben mu urugu maze.......
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 14 kiraje vuba.........
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...