UMWANZURO IGICE CYA 12
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn Ben yari yakoze ibintu bidasanzwe kuko yumvaga kugendana na Amida, nyamara bakicayaho Ben disi ya..... rn Ben disi yaratangiye ati" A...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Ben yari yakoze ibintu bidasanzwe kuko yumvaga kugendana na Amida, nyamara bakicayaho Ben disi ya.....
Ben disi yaratangiye ati" Amida mukobwa mwiza nezerwa kuba turi kumwe uyu munsi ntiwakumva buryo ki nezerewe kuko niby'agaciro gakomeye cyane ku buryo utakumva"
Amida nawe ati" Ben nanjye ndanezerewe ko wantekerejeho ni byiza"
Nuko bakomeza kugenda baganira ndetse banasangira yoooo mbega byiza wee banaseka mbese byari byiza! Ariko uko baganiraga Ben ahita ahindura isura maze yutegereza cyane Amida, Amida atangira kubyibazaho niko kumubaza ati" ariko se Be kubera iki uri kundeba gutyo? Uziko uri gutuma ngira ubwoba shn!"
Ben ati" Ami mukuri mu gihe maze ntabasha gukunda niwowe mukobwa wongeye gutuma numva ko nakongera gukunda! Ami ndagukunda kandi cyane! Sinifuza ubuzima utarimo, sinifuza kugusiga habe na gato mukundwa! Ese Ami ibi byiyumviro byaba ari njye gusa birimo? Ndagusabye emera ngukunde nawe unkunde".
Amida ariruhutsa ndetse aramwenyura gusa yumvaga yahita yemera ariko yibutse ukuntu Deni nawe arimo kumwitaho ndetse amukunda kandi abona ari ibyanyabyo biramuyobera maze niko kubwira Ben ati" nzabitekerezaho numpe igihe.
Nkwibutsa ko uyu ari Marie Grâce Leomarthe ukugezaho iyi nkuru ngusaba gukora share uko bishoboka iyi nkuru igere kure niba ukunda gusoma! Dushyigikire gusoma.
Dusubiye ku rundi ruhande ho hari uwageraga mu rugo iwabo wa Ben, mukuhahinguka papa wa Ben yarikanze kuko atari yiteze ko yakongera kuhamubona maze niko kuvuga ati" Sabine bite ko ugeze Hano?"
Sabine nawe ati" mubyeyi mumbabarire ko nagiye nabi ariko ndagarutse kongera kureba urukundo rwanjye!"
Papa wa Ben ati" hhhhhhh ariko abana b'iki gihe ko mbona ntazi ra? Warusize hehe?"
Sabine nawe ati" ndabizi ko nababaje Ben ariko rwose Ubu ho sinshaka kumubura kuko niwe mwanzuro wanjye ibyo nakoze byose byarukubera we! Ndamukunda kandi mubyeyi mumfashe".
Papa wa Ben yarishimye kuko byibura ku mutima yatekereje ko Ben nahura na Sabine byibura arareka kwirukanka kuri Amida byibura akareba ukuntu Sabine yabaye umukobwa mwiza.
Uko bakomezaga kuganira niko na Mama wa Ben nawe yahageraga agikubita amaso Sabine n'umujinya mwinshi ati" eh eh eh wowe ni iki kikugejeje hano ntasoni? Ndakwiyamye nsohokera hano uko wababaje umuhungu wanjye birahagije!"
Sabine nawe aca bugufi ati" ndabizi ntimwanyumva ariko ndagarutse mumbabarire nanjye aho narindi ntago nigeze ndekera gutekereza Ben n'isagonda imwe."
Mama wa Ben ntiyabikozwaga yahise akata yigira kwirebera mu gikoni uko hameze.
Sabine yaratangiye ati" Papa ubundi cyagihe sinashatse gukoza isoni Ben ahubwo dore........" Aramubwira biratinda weee
Papa wa Ben amaze nawe ati" mwana wanjye Ben nabasha kukubabarira ndumva nanjye bigoye ariko nubasha kubusobanurira Ben nanjye umugisha wanjye uraba uwufite! Kandi njye najyaga mbona uberanye n'umwana wanjye"
Papa wa Ben yakomeje amubaza aho umukobwa ageze n'icyo agezeho asanga rwose umukobwa yarakomeye ndetse n'ikigo yahoraga yifuza ko bakorana byaranze n'icyo akoramo dore ngo biraba ubuki noneho ntacyo wari bukore ngo abone ko ari umukazana mubi kuko yarafite icyo yamukuraho.
Ukeneye Website ikoze neza nyandikira uyu munsi maze inzozi zawe zihinduke impamo.
Deni we aho yarari yakomeje kwitekerereza Amida umukobwa mwiza, mu gihe yicaye amutekereza.... Yatangiye kujya amwenyura kuko yibonaga ashyingiranwa n'a Amida maze akajya yivugisha ati" Amida iyaba byashoboka ukaba uwanjye nkagutetesha"
Yoooo mbega urukundo rwiza cyane yoooo!
Nyamara ku rundi ruhande Fred we yakomeje kujya akurikirana Amida nubwo yakundanaga na Noela nuko Fred yakibuka buryo ki ataraziko noela chr we yakubise Amida buramubabaza ndetse yigira inama yo kuzajya gusaba imbabazi Amida ko yamugiriye nabi.
Mu gihe agitekereza gutyo umuvandimwe we yaramuhamagaye ati" muvandimwe wabonye ukuntu Amida asigaye asa? Mbega umukobwa mwiza cyane we"
Fred kumva ayo makuru yarushaga kumva noneho yifuje kuba yahura n'Amida ndetse no kuba basubirana ibyo byatumye arushaho gutekereza uko yazahura na Amida.
Nkwibutsa ko wakurikira inkuru kuri Opal.rw yiswe UMULISA.
Dusubiye kwa Ben mu gihe Amida yunamye agasheni kahise kagaragara Ben agakubise amaso atangira gutangara ndetse no guhinduka nuko niko kubaza Amida ati" ako gasheni ugafite guhera ryari?"
Amida ati" hhhhh akangaka se n'inshuti yanjye yo mu bwana yakampaye hhhhhh nabyita ko yari umukunzi! Naramushakishije cyane ndamubura sinamenye aho nari bumukure, none uko iminsi yagiye ishira sinzi niba nzamubona cyangwa ngo mumenye"
Ben nawe ati" nonese uramutse umumenye hari icyo byahindura ku mubano wanjye nawe ? "
Amida nawe ati" Ben reka tubyihorere byarashize nakambaye kuko nabonaga kajyanye n'uyu mwambaro"
Ben ntayandi magambo yavuze ahubwo yahise amubwira ngo bitahire bagende!.
Amida yibajije impamvu Ben ahindutse biramuyobera ndetse n'uburyo arakaye biramuyobera ndetse biramucanga rwose.
Ben atwaye yatangiye kugenda yibuka bituma arushaho kubabara araceceka.
Ben yashyitse mu rugo akihagera asanga Sabine amutegereje dore ko yari ababye noneho yahise arakara cyane ati" wowe se uramara iki hano?"
Sabine ati" mbabarira Ben umpe umwanya tuvugane peee kuko nanjye sinjye!"
Ben ati" ntacyo tuvugana genda rwose Sabine uko wavuye mu buzima bwanjye sinshaka kukwibuka kubwawe nanze abandi bakobwa"
Sabine ati" ndabizi ko arinjye rukundo rwawe rwa mbere ntiwanyibagirwa ntiwanyanga, none ndagarutse ngo twongere dukundane ndagukeneye"
Ben ati" hhhhhh ariko noneho ndi agapupe kawe? Yego pe niwowe urukundo rwanjye ariko ndavuze ngo sinshaka kongera kukubona mviraha kandi ndagusabye sinzongere guhura nawe"
Ben ahindukira ngo agende ariko Sabine agenda yihuta ahita amufata amuturutse inyuma mu mugongo ati" Mpa umwanya ndagusabye Ben mfite byinshi byo kukubwira sinshaka kukubura Ben"
Ben nawe ahita amwishikuza ndetse arahindukira ati" niba utari ubizi reka mbikubwire mfite umukobwa mwiza nkunda utari wowe kandi naho isi yahinduka ugasigara ari wowe mukobwa wenyine nareka nkapfa ariko simpure nawe"
Sabine disi amarira yatangiye kugwa ndetse ararira rwose maze nibwo yatangiye kwibuka aho byahereye kugirango abe yaratakaje urukundo rwe.
Ubundi Sabine yari umukobwa uva mu muryango ukize cyane ariko Ben iwabo bari bifashije ndetse bataragera kure.
Mu gukundana na Sabine, Sabine ntiyigeze ashaka kugaragaza ko Ben ari umukunzi we kuko yangaga ko abandi bana bamuseka
Nuko umunsi umwe disi Ben yaraje maze............
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 13 kiraje vuba.........
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...