UMWANZURO IGICE CYA 15
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn rn Akicaye agiye kubona abona Sabine arahamagaye ati" mukunzi nanubu ngewe....... rn Ati" ngewe kugeza n'uyu munsi sindakureka ndacya...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Akicaye agiye kubona abona Sabine arahamagaye ati" mukunzi nanubu ngewe.......
Ati" ngewe kugeza n'uyu munsi sindakureka ndacyagukunda"
Ariko ibyo Ben nawe ati" Sabi sinshaka kuba nakomeza kuguhora ikosa rya kera ntakibazo ndakubabariye"
Sabine ati" bishaka kuvuga ko twakundana sibyo?"
Ben ati" yego rwose, twongere dusubire nka kera Sabi, uri umukobwa w'umunyamurava kandi ntawutagukunda"
Yoooo Disi Sabine yarasetse ndetse yiterera hejuru ati" Ben ntuzi uko iyi nkuru inshimishije rwose urakoze"
Ben ati" ntakibazo rwose Sabi"
Ubwo Ben yaratashye abwira Mama we ko yasubiranye na Sabine ko yasanze yaribeshyaga kuri Amida byibura nawe akwiye kongera guha amahirwe urukundo rwe rwa mbere"
Mama wa Ben yarasuherewe niyo nkuru mbi yumvishije kuko mu mutima we atigeze ashyigikira Sabine ko yaba umukazana; niko kubwira Ben ati" Ben mwana wanjye ukiri mutoya nakwigishije kuba waba umwana uzi gushishoza none umeze nk'ifi iri kujya mu muraga rwose njyewe uriya mukobwa n'ejobundi mubona nta kizere yampaye ko yakubera umugore mwiza"
Ben ati" mama ndabizi ko uyu ari we wandemewe kandi wahoraga umbwira ko nkuze none ndagusabye unshyigikire"
Mama wa Ben ati" Mwana wanjye ntawihuta nk'uwayobye uranyumva niyo mpamvu ukwiye gushishoza sinzi Ben wanjye wa kera aho ari kuko ndabona atari wowe"
Amida nawe aho yarari aribwira ati" nibyiza ko mbonye uwo mu bwana nahoze nkunda ndumva ntacyamuruta pe, ndazi ko Deni azanezeza nka kera niwe wari ibyishimo byanjye"
Deni nawe disi dore kwishima mbega umunsi wabaye uw'ibyishimo byinshi kuko yarabonye umukunzi we agasenga cyane ati" Mana urakoze kungarurira umukunzi wanjye nkuko nagusabye"
Ubwo umunsi warakomeje urakura ndetse Amida arataha ajya kwitegura ngo aze kubonana na Ben nkuko bari bateguye maze ahamagara Ben ati"Ben mukunzi nonese ko namaze kwitegura wowe bite? Ntago tugenda?"
Ben ati " Njyewe sindi nkawe Ami! Ngo mvuge ikintu kimwe nkore ikindi, niyo mpamvu nshaka kukubwira ko naretse ngo wigumanire n'umukunzi wawe wa kera nanjye ngerageze k'urukundo rwanjye rwa mbere reka tube turekeye ahongaho sibyo?"
Amida ati" ahhh ndabibona ntiwigeze unankunda warankinishaga uyu munsi ngo urankunda mukanya ngo ntunkunda biragaragara ntiwankunze ntago urukundo rw'ukuri ruzima gutyo byoroshye! Ben ndabyemera pe nahoze nshaka urukundo rwanjye rwa kera kuko dufitanye amateka!"
Ben ati" Ami mbwira niba wemera kumuvaho ukankunda mpagarare aka kanya singire aho njya"
Amida yariyumviriye ariko abura igisubizo kuko nawe yarataragira amahitamo y'ukuri mu mutima we.
Ben ati" ntureba ibyo nkubwira? Ami sinshaka kukugora wari umukobwa wangaruye mu rukundo ariko dore niwowe undekuye! Bye Ami tuzahuzwa n'akazi"
Ben ahita akupa phone! Yoooo Amida disi yatangiye kurira ndetse amarira aba kenshi agira ati" Ben ndabizi uribaza byinshi ariko kuva namenya Deni ko ariwe nahoze nshaka sinzi icyo nagusubiza rwose gusa nanone ainsi impamvu mbabaye kuri runo rwego"
Mu gihe Amida yari akirira yagiye kumva yumva barakomanze ku muryango agiye gufungura asanga disi ni Deni ukomanze arakingura, Deni amukubise amaso ati" Ami uziko utahindutse? Na kera ntujya ubasha guhisha umubabaro wawe! Wababajwe ni iki mukobwa mwiza?"
Amida ati" Ben na njye byarangiye" akimara kubivuga arongera ararira cyane disi Deni yaramwegereye aramuhobera ndetse amushyira mu gituza ati" Ami humura ariko uramfite sibyo? Rira cyane kugeza igihe wumva bishize kuko ntukwiye kurizwa na Ben sibyo?"
Amida abitekerejeho asanga koko Deni ari kuvugisha ukuri adakwiye kuba arimo arizwa n'umusore ngo yamwanze arikomeza atangira guseka ariko nakubwira ko kari agatwenge gaciye hejuru y'umubabaro!
Amida ati" hm hm" akorora agira ngo ikiniga gishire maze aratangira ati" Deni umbabarire kuba ntarakumenye, urabizi ko nabanaga na Mama cyagihe kera ndetse nitwa Anita, ariko twaje kwimuka ibyo byose urabizi kuko mama yarafite kujya gukora ahandi hantu, gusa Mama akimara kuba yagenda byarangiye ndetse amarira yari menshi cyane rwose natangiye kujya niga ariko bikananira buryo ikizamini kirantsinda bituma njya kwiga ku kindi kigo ariko nahinduye izina kugirango banyemere kuko gutsindwa aho narindi warasigaraga rwose, ngize amahirwe ndatsinda ariko nanze guhindura izina ry'umuryango mpundura Anita! Impamvu nakubwiye ngo biragoye ni uko muri iyo nkuru nibuka Mama uko yagiye mera nk'usubiye mu bihe !"
Deni ati" Basi mbabarira Ami ko ntabashije kubana nawe ngo nkwihanganishe naragukumbuye cyane gusa nishimiye kukubona reka noneho dusubire twubake urukundo rwacu rwa kera"
Amida nawe ati" Deni umbabarire gutinda kukumenya ariko nibwo nkitandukana n'uwo nakundanaga nawe ntago nahita njya murundi rukundo"
Deni nawe ati" ndakumva umbabarire guhita nzana icyo kiganiro ariko nzakuba hafi noneho! Ntutinye uramfite Amida"
Bamaze kuvugana barahoberana ubundi Deni arataha.
Iminsi yakomeje kwicuma ariko Amida ntiyigeze yemerera urukundo Deni kuko yari atarikuramo Ben, nyamara urukundo rwa Ben na Sabine rwakomezaga kugenda rukura, mu binyamakuru aribo bavugwa! Aribo batangwaho kuba urugero rwiza.
Nuko umunsi umwe ku mugoroba hagombaga kuba ikirori gihuza company yo kwa Ben ndetse na Deni harimo n'abashoramari igitangaje nuko mubashoramari bari bahari bakomeye harimo na Lisa ndetse yubashywe. Yaje anyura ku itapi itukura asa neza cyane rwose ubona ko ari umukobwa ukomeye kandi mwiza!
Igihe cyarageze hakirwa Ben na Sabine baza binjiye ndetse bafotorwa dore ko bari amasura akurikiwe cyane. Abandi bakoma amashyi mbese bisa neza.
Hagiye kwinjira nyuma hinjira Deni na Amida bafatanye! Abanyamakuru batangira gufotora ndetse bavuga ko Amida ariwe wari wambaye neza ndetse anasa neza, uko banyiraga ku itapi y'umutuku niko Ben mu mutima we yumvaga akantu k'umutima ko ababaye, Sabine yitegereje ko Ben ari kureba Amida cyane arababara ati" nubundi aracyamukunda, ukuntu yajyaga ajya kumpamagara akaba ariwe ahamagara none reba aracyari kumuhanga amaso"
Amida niko yakomezaga gutambuka agaragara neza rwose nuko bajya kwicara.
Ikirori cyakomeje kujya mbere nuko niko gutumira Amida ngo avuge ijambo nk'uzi gutegura ahantu( decorations) neza ndetse ahabwa igihembo cy'uko yateje imbere company yo kwa Deni arimo umukozi mwiza.
Uko yavugaga Ben yakomezaga kumuhanga amaso ndetse bakoma amashyi akayakoma cyane, wabonaga ko nawe amufana. Ariko nanone yareba uko yazanye na Deni bameze neza akababara.
Niko igihe cyo kubyina cyarageze batumira Amida na Deni ndetse na Sabine ari kumwe na Ben ngo batangize umuhango wo kubyina; uko babyinaga Amida yakomeje kubabara yegera Deni asa n'ugiye kumuryamaho ngo ahishe umubabaro; Deni nawe yarabimenye aramufata aramukomeza aramubwira ati" Amida ndagukunda cyane! Ndabizi ko wari wanze kuza kubera ko utihanganira kubona Ben na Sabine ariko ndakwibutsa ko udafite kubabara ahubwo mwereke ko wishimiye kubana nanjye ntakomeze kukwishima hejuru nkuko byagenze mu bihe byashize.... Uranyumva?"
Amida nawe ati" nkomeza Deni kandi wakoze kuza ukemera kugendana nanjye sinzi icyo nakora ntagufite. Kuko uko unyitaho bitangaje"
Deni ati" kubwawe ndahari kandi nzategereza urukundo rwawe n'igihe uzikuriramo Ben ukanyemera"
Nyamara Ben uko yabonaga Amida na Deni bafatanye niko umutima we wababaraga arimo akibwira ngo" hoya rwose nkunda Sabine ntampamvu"
Bamaze gutangiza umuhango Amida yaragiye ariko akandagira nabi agiye kugwa yisanze mu maboko ya Deni, ibi byatumye Ben yibuka igihe nanone Amida yaragiye kugwa akamuramira niko guhita avuga ati" ariko Amida rwose nanubu aracyahubuka?"
Abivuga yibagiwe ko Sabine amwegereye; Sabine ati" ariko Chr ntago wakwikuramo Amida ngo bishoboke? Ibihe mwanyuranyemo ntago wabireka kubyibuka!? Kuki utankunda ariko chu?"
Ben yahise yisohokera gufata umwuka.
Nkwibutsa ko ukiri kumwe na Marie Grâce Leomarthe ukugezaho iyi nkuru kora share ndetse na subscribe unyereke ko turi kumwe.
Nyamara aho yasohokeye niho Amida yarari, Amida amubonye yahise ashaka kongera kwinjira nuko agenda yinjira ngo asange abandi, nuko mu gutambuka agiye kurenga kuri Ben; Ben disi yamukuruye ukuboko niko kumubwira ati" Ami nd......"
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 16 kiraje vuba.........
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...