Breaking
New clinical trial research and healthcare technology innovations.Rwanda Biomedical Centre expands nationwide AI clinical diagnostic network.Global oncology summit unveils breakthrough cellular immunotherapy trials.Ministry of Health announces advanced genomic surveillance laboratory expansion.
New clinical trial research and healthcare technology innovations.Rwanda Biomedical Centre expands nationwide AI clinical diagnostic network.Global oncology summit unveils breakthrough cellular immunotherapy trials.Ministry of Health announces advanced genomic surveillance laboratory expansion.
STORY

UMWANZURO IGICE CYA 16

Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn Ben disi yamukuruye ukuboko niko kumubwira ati" Ami nd......" rn Ati" Ami ndakwinginze guma hano tuvugane sibyo?" rn Amida nawe ati" ...

Marie Grace Leomarthe

Sep 15, 20267 min545 views
Reading time: 7 min
Font size:
UMWANZURO IGICE CYA 16

Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe

Website : Opal.rw

Facebook page: Opal rw

Instagram : Opal rw

Ben disi yamukuruye ukuboko niko kumubwira ati" Ami nd......"

Ati" Ami ndakwinginze guma hano tuvugane sibyo?"

Amida nawe ati" hoya sinshaka ko wongera kuvuga ko nkwivangira mu bintu! Kandi sinshaka ko wumva nkubangamiye Ben mpa umwanya nigendere sibyo?"

Ben yashatse gukomeza gufata ukuboko kwa Amida ariko Amida aramwiyaka arigendera, ariko ibyobyose byabaga Sabine yari ari kubarebera kure. Sabine ahita aza kureba Ben ati" Ben reka dutahe ndumva imbaraga ari nkeya sibyo?"

Ben nawe ati" oooooh ntakibazo reka nze tugende"

Nubwo bagendaga Ben ntiyahwemaga kwibuka ubwiza yabonanye Amida, uko yibuka niko yibutse ko yabonye we na Deni bameze neza bikamurya. Ntibatinze bageze aho Sabine yabaga, Ben ahita asubirayo ahitira kwa Amida kuko noneho yashakaga ko baganira byimbitse, ariko mukuhagera yasanze Deni ahoberanye n'Amida, Deni yongorera Amida ati" ndifuza ko warenga uyu mwijima Ami, ukaba Amida nsanzwe nzi, Anita wanjye wa kera sibyo! Ndagukunda cyane kandi cyane"

Amida nawe ati" umunsi k'umunsi ndabibona ko rwose unkunda kandi ndabigushimira, nubwo bingoye kuba nagukunda nk'uko unkunda ariko sinakwibagirwa uri inshuti yanjye niwowe muryango wanjye"

Ubundi Deni arasezera aragenda.

Amida akinjira atarafunga yumva urugi rurafungutse Ben arinjira ati" uhm ndabona mumeranye neza da! Byaciyemo sinarinziko byakoroheye kunyibagirwa"

Amida nawe ati" niba wibuka neza cyangwa niba ushaka ko mbanza kukwibutsa; ndakwibutsa ko ari wowe wansize none uje wafushye ikintu ntashobora kumva!"

Ben ati" hhhhh ngo nako washakaga uwo mwakuranye mugakundana! Njyewe ntago uzi ibyo nari naciyemo ngo dukundane ariko ngo urashaka uwa kera! Ese wabonaga ngukunda nabi ra?"

Amida atangira kurakara ndetse avuga cyane ati" Ben Ben, ndagusabye nsohokera hano, sohoka sinshaka kukubona! Uraza umbwira gutyo se harya ngo wowe ntiwagiye k'urukundo rwawe rwa mbere! Ukansebya mu bantu ko nshaka kubicira ubukwe? None uje hano noneho ni iki ushaka ko mvuga kandi Be..."

Mu gihe akiri kuvuga cyane rwose yarakaye ndetse asohora Ben hanze; Ben yahise yunama dore ko yari na muremure ahita amusoma aramukomeza, Amida ashaka kumwiyaka aragerageza ariko Ben akomeza aramufata cyane ariko amusoma, amukomeza yooooooo mbega, Disi byagezeho Amida aratuza.

Ben amurekuye niko kuvuga ati" Amida kuvubu sinshaka kukubonana n'undi! Sinifuza gukomeza nca mu gahinda nkubona bagenda bakuntwara!"

Amida nawe ati:" Ben ubu sinahita ngira ikindi mvuga umbabarire sinshaka ko wongera kumbabaza, sinshaka kongera kurira, ngeze kure nkwikuramo sinshaka gusubira inyuma nkicuza. Nkeneye umutuzo"

Amida akimara kuvuga gutyo yahise agenda arafungura, niko kwereka Ben ko ashaka ko asohoka akagenda.

 

Nkwibutsa ko ukiri kumwe na Marie Grace Leomarthe ukugezaho iyi nkuru ngusaba gukora Subscribe ndetse na Share uko bishoboka.

 

Dusubiye kwa Deni atashye yatekereje ko akwiriye kuba yasaba neza urukundo Amida, akarumusabira ahantu heza, akarwanirira urukundo yamwe afite guhera kera! Akongera akareba ka gafoto kabo ka kera akamwenyura, yoooo mbega byiza cyane.

Bwarakeye Deni yandikira Amida ati" Amida nshaka ko tuza guhurira mu busitani hamwe twahuriye bwa mbere nguha umuswara sibyo Shn ndaba ngutegereje"

Amida nawe ati" rwose ndabyemera ndibuze kuza, urakoze cyane Deni"

Amida nawe yumvaga ashaka kuza guhindura ubuzima byibura akamara umwanya adatekereza kuri Ben, akishimira Deni afite; ku mutima ati" ariko se ubundi Deni ndamuziza iki? Ko atigeze arekera kumba Hafi? Yoooo dore ngo umwanzuro urakomera ndetse uragorana kuwufata."

Ariko Sabine we bwarakeye atangira kumokorwa ndetse no kugira isesemi no kuzungurira!!! Ibitekerezo byatangiye kuba byinshi ndetse yibaza ati" hoya weee ntibikabe, simbe ntwite koko ibi nabibwira Ben gute? Namubwira gute ko namuciye inyuma? Noneho nta mbabazi ze yampa ariko mbere na mbere mfite kuba namenya niba koko ibi ndi kumva byaba haraho bihuriye n'ukuri!"

Sabine yirukankiye muri pharmacy ngo agure agakoresho gapima inda! Yatashye mbega amaguru adakora hafi kuko yagize ubwoba bw'aho arabihingutsa.

Ku mutima agenda atekereza ati" byibura mfite kuza gushaka uburyo bwose ndyamane na Ben Niba ari byo uyu mwana azamwitirirwe. Kuko sinazigera mvuga se w'uyu mwana kuko yaba ari amahano we!!!!!"

Ben nawe niko yiteguraga ngo asange Sabine amuhoze amarira n'umubabaro ari guterwa n'uko Amida atari kwemera ukuri kwe.

Yageze kwa Sabine ariko Sabine yari atigeze abona umwanya ngo apime kuko yahise ahamagarwa mu kazi! Nuko Ben mu kuhagera yasanze Sabine yatetse niko kumutumira ku meza! Ben yegera kujya kurya bageze hagati barya, Sabine yagiye nk'ugiye kuzana uruhisho yahishiye Ben, yagarutse mu by'ukuri yambaye by'ubushotoranyi akajya avuga ko yumva hashyushye ndetse atarari kubasha kunyihanganira.

Yaragiye atangira gukora mu mutwe wa Ben ndetse agenda amukora mu gituza, amwambura ikoti ati" ariko se Chr wowe urumva udashyushye?"

Ben ati" wanamugani harashyushye"

Sabine nawe yirya mu ijwi ryoroheje ati" Chr nawe urambabaza, uziko wagirango ndi mushiki wawe kubera oki? Ariko nyine ntumfate nabi nuko njya mbyibaza"

Nyamara uko yabivugaga yaramereye Ben nabi amukoraho Ben nawe yarabyiyegereje cyane ko atagenderaga muri ibyo niko kubwira Sabine ati" rwose reka nkubwira igihe cyacu kizagera" ariko k'umutima ati" ngewe nzabikora nashyingiwe".

Bavandimwe njyewe narinziko ari abakobwa bafata uwo mwanzuro ariko byarantunguye kubona Ben afata umwanzuro wo kwifata kugeza ashatse umugore we byemewe!

Sabine yahise arakara cyane avuga ati" nubundi narimbizi ko utankunda, Ubu se iyo aza kuba ari Amida ubigusabye wari kubihakana? Cyangwa? Biragaragara rwose ko njyewe ndi umusimbura, ndi uwifashishwa mu gihe bagutaye"

Ariko uko yibabazaga atera impuhwe niko yagiye yicara ku bibero bya Ben nuko aba aramwegereye atangira kumusoma, Ben yahise abona ko byakomeye.

Yahise ahaguruka maze abwira Sabine ati" muri bimwe nagukundiye nuko iyi mico utayigiraga kubw' izo mpamvu ndashaka ko dutandukana! Urukundo rwanjye nawe ruhagarariye hano ubyumve'

Ben yahise afata rya koti arataha ariko yumva yumiwe, yibuka uko bamubwiye ati iyo aza kuba Amida siko byari bugende nawe ati" wibeshye Sabine kuko umwanzuro wanjye nawufashe ni ibyo! Ntacyenda kumpindura ngo ndyamane n'umukobwa tutarabana! Narababonye muri babi"

Ushaka Website ikoze neza uyu munsi nyandikira tugufashe kandi Sakaza iyi nkuru hose.

Deni we yari yashyashyanye ngo yakire Amida, dore ngo bwa busitani aragenda arabutegura ndetse azana na Champagne, imbuto, hanateguye neza! Ndetse n'ibiribwa nk'inkoko ndetse n'ifiriti, salade,mbega yari yakoze umuteguro uhambaye! Amida nawe yarahasesekaye yambaye ikanzu nziza cyane y'umweru igera mu mavi ndetse n'isakame irimo utuntu dushashagirana mbega Amida yaraberewe rwose, nuko mugihe yazaga Deni yarahagarutse nuko aragenda akurura intebe Amida aricara, Deni ajya yabona kujya kwicara.

Amida byaramutunguye cyane ati" ko wateguye cyane hari undi dutegereje ? "

Deni nawe ati" niwowe mwamikazi w'uyu munsi wabishaka ukaba umwamikazi w'iminsi yose"

Abivuze gutyo Amida arikanga, Deni arabibona maze niko kumubwira ati" wikwikanga sibyo mukunzi wanjye"

Uribuka kera ukuntu wajyaga unzanira ikijumba wokeje ngo dusangire sinabyibagirwa! Yabivuga bagaseka dore ko Deni yaranafite mu kanwa heza cyane!

Barushaho kuganira banasangira! Batangira no gukina na nkera birukankanaho yooooo mbega wabonaga ari ubwana ariko byasobanuraga byinshi. Baterana Amazi dore ko ubwo busitani bwari hafi y'amazi !

Bicaye bahumagiye maze Deni ati" Ami wakemera ukambera Urukundo rwanjye ! Uti subyumvise Ese wakemera nkakomora ibikomere, nkaguhoza amarira yose? Uti ibyo nabyo ntubyumvise, Ami wakemera akaba ari wowe sura ya mbere nzajya mbona mu gitondo nkangutse? Ariwowe nzajya nsuhuza bwa mbere, ari wowe uzamenya umubabaro wanjye? Uti ibyo birakomeye Ese Ami wakemera tukagira umuryango munini udukomokaho! Ndagukunda cyane sinifuza kukubura umunsi k'umunsi ndagutekereza, niwowe nshaka, nubishaka ntunsubize nonaha ubitekerezeho sibyo? "

Yoooo Amida disi amarira yatangiye kugwa ndetse abura icyo avuga. Amara umwanya munini atuje nuko agiye kuvuga aravuga ati" Deni ni ukuri bu.........

Ntuzacikwe n'igice kizakurikira

Igice cya 17 kiraje vuba.........

Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Clinical SponsorAura Health BioSciences

Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy

Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.

Check Eligibility

Related Stories

LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
STORY

LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2

Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...

Marie Grace Leomarthe
3 min483
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
STORY

LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1

Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...

Marie Grace Leomarthe
4 min553
INDAHIRO Igice cya 1
STORY

INDAHIRO Igice cya 1

Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...

Marie Grace Leomarthe
5 min1,215
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology

The ways Technology has impacted nowadays life

Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...

Marie Grace Leomarthe
3 min399