UMWANZURO IGICE CYA 18
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn Duherukana yazamuye umuhini ngo yongere amukubite neza mu mutwe yooooooo arazamura nuko...... rn Nuko mu gihe atarawumuhamya hamanuts...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Duherukana yazamuye umuhini ngo yongere amukubite neza mu mutwe yooooooo arazamura nuko......
Nuko mu gihe atarawumuhamya hamanutse abantu muri ya nzira babandi niko guhita bagenda biruka! Nuko abandi bahageze basanga umukobwa uvirirana bari batangiye gushanyaguriraho imyenda ngo bamufate; Niko guhamagara imbangukiragutabara bafata phone ngo barebe nimero yahamagaye cyane cyangwa yamuhamagaye ubundi bamubwire; basanga harimo code utayinjiramo.
Ariko burya uwo Imana yafashe ukuboko ninde wamushobora? Ako kanya Ben yahise ahamagara Amida ashaka kumubwira ko kucyumweru yasanze ari kure ahubwo abishoboye yamuha umwanya mbere yaho kuko aribyo byamufasha! Gusa yatunguwe no gusanga bari kumubwira ko yahamagara abaziranye n'uwo ahamagaye ko yahuye n'abagizi ba nabi! Bamubwira n'ivuriro bamujyanyeho!
Ben ntiyarebye inyuma yahise agera ku bitaro ajya kureba Amida uko amerewe gusa ntibyamworoheye gusanga umukunzi we bari kumwitaho bamujyana mu byuma ngo barebe ko ataviriyemo imbere! Yooooo mbega agahinda!
Nyamara ku rundi ruhande urushyi rumwe ngo poooo, urundi ngo pooo nuko umukobwa ati" nta soni? Yabananije iki? Ntacyo mumaze rwose! Gusa muramenye ntimuzamvuge izina twumvikane yego?"
Nabo bati" mabuja duhembere nibyo twakoze"
Nawe ati" mumve imbere se nyine ndanabiyamye rwose"
Nkwibutsa ko ukiri kumwe na Marie Grâce ukugezaho iyi nkuru, nshimira wowe wakomeje kubana nanjye muri iyi nkuru, uri uwo kubahwa! Ahasigaye sangiza abandi ibyiza wabonye!
Polisi ntibyatinze yashyikirijwe ikirego cyane ko ryari ihohoterwa, hatangiye gushakishwa abakekwa ndetse bakurikiza n'ibyo bagiye babona ahakorewe icyaha! Maze batangira kugira abo bafata gusa babihakana! Mu bafashwe harimo uwafashe umuhini agiye kuwukubita Amida bwa nyuma, gusa Amida ntago yarameze neza ku buryo yabasha kwibuka uwamugiriye nabi!
Mu gihe yararwaye disi Deni yaramusuye ndetse avuga ati" Ami ndakwinginze garuka neza wongere ube wowe sinshaka ko ukomeza uryamye hano ndakwinginze Ami kira !"
Uko niko Ben nawe yarahangayitse ahora aza kureba ko Amida ashobora kugaruka akamera nka mbere akavuga niba yibuka ibyamubayeho! Ninako Sabine yahageraga amusuye ndetse yahagera akahasanga Ben, akajya arira cyane ariko ashaka kwereka Ben ko yifatanyije nawe.
Ntibyatinze kuko harashyize Amida yibuka ibyamubayeho atanga ubuhamya dore ko na Polisi yari ihari, mu gutanga amakuru byatumye hanafatwa abanyabo bamugiriye nabi! Ariko ntibihanganiye umunyururu kuko bavuze uwari wabatumye! Byaratunguranye, nanjye byarantunguye gusanga umwana mwiza wahoraga aza kumureba rwose ababajwe nawe ariwe wabikoze! Avuga ati" nimubura nawe amubure" nta wundi keretse Sabine. Murabyumva namwe icyakurikiyeho nukujyanwa kugororwa akareka ubugome ngo nuko yanzwe! Nta mpamvu n'imwe iriho yo guhemuka.
Mu gihe Amida amaze kugaruka I buntu nibwo yamenye ko igihe ari gitoya kandi ko nta mpamvu yo gukomeza kwiyima icyo ashaka.
Ben yaraje aje kumutwara ngo batahe, maze Amida aramubwira ati" Ba uretse gatoya nshuti, mfite icyo kukubwira."
Ben nawe ati" hoya ahubwo reka tugende we gukomeza gutakaza imbaraga"
Amida ati" Ben ndacyagukunda sinigeze mpagarika kugukunda nakomeje ngutegereje ntekereza ko uzagaruka, ugarutse ndaguhunga ariko noneho ndemeye narakubabariye!"
Ben yabuze uko yifata abura aho areba abura uko amuhobera kuko Amida yarafite imbaraga nkeya ariko
Yooooo niko kubwira Amida ati" ntushobora kumva uburyo ibyo umbwiye binejeje, urakoze cyane mukunzi ndagukunda cyane, uri uwagaciro. Nanjye nubwo nitwaga ngo ndikumwe na Sabine niwowe natekerezaga! Sinigeze ndekera kugukunda."
Nkwibutsa ko wasoma izindi nkuru nk'Umulisa kurikirana inkuru yose! Njye na we dushyigikire umuco wo gusoma.
Baratashye, iminsi ikomeza kwicuma kandi ariko Amida akira neza kandi amera neza.
Sabine yaramwandikiye amusaba imbabazi, ndetse na Papa wa Ben yasanze nta mpamvu n'imwe yarafite yo kwanga Amida atangira gushyigikira umuhungu we Ben.
Nuko k'umunsi mukuru, ibinyamakuru birandika, Amida mu kanzu y'umweru agenda yinjira ashagawe, uwo munsi utaragiraga ababyeyi yarababonye !
Ben we ibyishimo byari byose mbese bwarubukwe bwitabiriwe na benshi.
Lisa uwari yari warakunze Ben ndetse asigaye ari n'umushoramari ukaze na Deni nabo bahujwe n'umushinga kuburyo nabo bari hafi gukurikira Amida... Yooooo mbega byiza.
Mama wa Ben yaranezerewe rwose!
Ben ararahira, Amida nawe ararahira.
Nuko Ben akurura Amida aramwongorera ati" mukunzi wanjye, mugore wanjye, uzaba Mama w'abana nanjye ; Ubu uri umwanzuro ntihagire ikidutanya.
Amida nawe niko guhobera Ben, ako kanya Deni nawe aza kwishimira Amida na Ben ari kumwe n'umukunzi we Lisa! Mbega urukundo. Bahavuye Ben abwira Amida ati" Chr hari icyo ntakoze ubu reka ngikore, niko guterura Amida baragenda amugeza mu modoka nuko Amida atarayicaramo yahamagaye abakobwa bose baraza; Nuko afata ururabo araruterera, ururabo rwaragiye ............. Rugera imbere ku birenge..........
Warakoze kubana nanjye! Nkushishikariza gukomeza gukurikirana inkuru zacu
Byose Kuri Opal.rw
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...