UMWANZURO IGICE CYA 4
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn rn Duherukana Lisa ahagaze imbere ya Ben; nuko Lisa n'uburakari bwinshi yahise afata rwa rupapuro Ben yakomeje areba ahita a...... rn...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Duherukana Lisa ahagaze imbere ya Ben; nuko Lisa n'uburakari bwinshi yahise afata rwa rupapuro Ben yakomeje areba ahita a......
Nkwibutse ko ushobora kuba wakora subscribe Kugira ibindi bice ujye umenya ko byagezeho! Kora share no mu bandi!
Lisa yahise afata rwa rupapuro arushikuza Ben agira ati" ariko Ben koko urupapuro rusigaye rundusha agaciro koko?"
Ben nawe ati" ndakwinginze ntutume mpinduka, ntukaze kunyangiriza akazi! Urwo rupapuro ruriho ibyishimo bya company"
Lisa nawe ati" narinje kukumenyesha ko bampaye akazi akaba ari njye ukungirije"
Ben acyumva ayo magambo yahise azibiranywa n'uburakari bwinshi cyane, niko guhita asohora Lisa byihuse, ahita ajya kureba Papa we, ahageze aho yari yarashyize ibiro bye; yahise yinjira atanakomanze, nawe ati"Ariko Papa wiyibagije ko ari njye ukwiye guhitamo abakozi baza gukora? Nari nakubwiye ko njyewe ntakeneye unyungiriza ibi ni ibiki koko? Kubera iki ubu aribwo ubishatse?"
Papa wa Ben nawe yitonze ati" hhhhhhhh mwana wanjye jya umenya ubwenge ahubwo se kuba muri gukorana bitwaye iki? Ko ari umuhanga ! Njye rero nka Chairman ndakubwiye ngo mushyire mu kazi!"
Ben nawe ati" Papa ibi bintu nibyongera nzakureka uze uyiyobore"
Ahita anagenda ababaye cyane.
Ushaka umuntu wakubakira website cyangwa Blog yawe ifite ubwenge ku giciro kiza gana Isange group cyangwa unyandikire mbakugezeho! Ba mu isi ihindutse!
Dusubiye ku rundi ruhande amasaha yararimo agera yo gutaha maze Deni ahita anyura kwa Amida, aramubwira ati" Ami nonese ntago dutaha? Ndaba ngutegereje"
Amida nawe ati" ooooh ntiwirirwe untegereza kuko mfite akazi kenshi ndacyafite igihe hano!"
Deni yaramanutse ageze hanze yinjira mu modoka ahitamo gutegereza Amida agira ati" mfite kumenya aho ajya ataha." Amida yaje gutaha ageze hanze anyura aho baparika imodoka ariko ntiyari azi ko Boss yamutegereje! Maze agiye kumva yumva inyuma ye ati" Ami tugende"
Amida byaramutunguye ndetse cyane ariko nanone ati" murakoze cyane ariko sinabasha kujyana namwe kuko mfite ahandi mbanza kunyura"
Deni nawe ati" ooooooh ntacyo naho twahanyura mfite umwanya rwose"
Amida akomeje kubona ko Deni atsimbaraye rwose yagezeho aremera ko bajyana.
Amuherekeza aho Amida yaragiye arongera amujyana aho Amida aba. Mu kuhagera Amida nawe ati" mwakoze cyane ariko reka ntibizasubire, murambabarira wa muswara narawubuze ariko narabashimiye ko mwamfashije"
Deni nawe ati" iby'umuswara byihorere byararangiye, ngira myinshi. Ahubwo se kuki ushaka ko bitazongera? Byakubihiye? Njyewe unabinyemereye najya mbikora buri munsi nkaza no kukureba ngo tujyane mu kazi!"
Amida ati" Birahagije rwose reka nzajya nizana"
Basezeranaho! Deni yatashye noneho yarushijeho kwemera Amida mbese avuga ati" ni ubwa mbere umukobwa yanze uko mwitaho mbega" gusa Deni nawe yakomezaga kugenda arushaho kwiyumvamo Amida.
Amida nawe ageze mu rugo yakomeje kwibaza impamvu Boss we yaba yamucyuye mu rugo bikamuyobera nanone ku mutima ati" ntawamenya ahari wasanga nawe ari nka Fred, ntawe nshaka ungirira impuhwe nkwiye guhagarara ku bwanjye rwose"
Mu gihe akivugisha gutyo agiye kubona abona nimero imuhamagaye atazi niko kwitaba!
Naho umuhamagaye ati"Ami nabonye hari ibyo twavuze byagombaga kuba biri mu kirori ntabonye wabisubiramo ukabyongeramo, umpe e mail yawe mbikoherereze."
Amida yahise amenya ko burya ari Ben bari kuvugana na we ati" reka nze nyohereze kandi mumbabarire ko tutabyujuje neza"
Ben nawe ati" ubutaha ujye ubireba neza biba byiza kurushaho"
Ben nubwo yumvaga yavugana na Amida; iyo byageraga ku kazi yashakaga ko gakorwa uko bikwiriye.
Bwarakeye Amida ageze ku kazi, Deni niko guhita amubwira ati" Rero nshaka ko muri kiriya kirori uzaza umperekeje ndetse tukinjirana ngomba kuzakwereka abantu dukorana ndetse uzaze witwaje iyi contract hari umufatanyabikorwa dushaka kuzereka uko bimeze! Ahubwo wajya kureba aho bizabera imyiteguro uko imeze.
Ubwo Amida nibwo yagiye kureba aho inyubako byari buberemo imeze nuko iri gutegurwa.
Amida yamaze kugenda Deni yibutse ko hari ibyo yari buhe Amida byari bikenewe cyane mu myiteguro kandi yari buhure n'undi ushaka gushora imari. Byatumye atekereza ko yabijyana akanyura kuri Amida akabimuha agakomeza.
Nkwibutsa ko wakora subscribe, share ndetse na comment ukambwira uko ubibona, nshimira abo dukomeje kubana.
Dusubiye kwa Ben nawe yatekereje ko yagera aho ikirori kizabera kugirango arebe niba uko babyumvikanye ari ko biri gukorwa.
Nuko agiye gusohoka Lisa yahise aza kumuha rapport y'ibyo yibazaga ndetse naho imyiteguro igeze! Niko kuvuga ko yamenye ko secrétaire wo mu bafatanyabikorwa yagiyeyo bavuganye ko ari bumuhe aho bigeze.
Ben akibyumva yahise yumva ko ari Amida, nawe ati" nari ntekereje ko najyayo, kandi nawe ujye ugera aho ibintu biri kubera niko akazi gakorwa uranyumva?" Lisa ati:"nibyo rwose Be, ahubwo reka nze tujyane kandi mumbabarire"
Ben nawe ati" icyambere mukazi ujye unyita Boss. Okay ihute tugende, turahitira no kureba uko inyubako zindi dufite ziri kubakwa." Ntibyatinze bafata imodoka baragenda.
Ubwo Amida nawe niko yakoraga gukora kandi abyitayeho gusa ari kugenda ntiyarebye neza ubundi aba aranyereye, nyamara mukunyerera agiye kugwa nawe ntazi uburyo yisanze mu maboko ya..........
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira nkurarikira gukomeza kuyizangiza abandi.
Igice cya 5 kiraje vuba..........
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...