UMWANZURO IGICE CYA 5
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn rn Duherukana Amida anyerera nyamara mukunyerera agiye kugwa nawe ntazi uburyo yisanze mu maboko ya.......... rn Nyamara mukunyerera ...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Duherukana Amida anyerera nyamara mukunyerera agiye kugwa nawe ntazi uburyo yisanze mu maboko ya..........
Nyamara mukunyerera Ben yari yamaze kubona ko agiye gukandagira ahantu hanyereye kuko aribwo yatumye ahagera.
Yahise agenda yihuta cyane ngo abashe kuba yamuramira. Amida nawe ntiyari yakabonye Ben, ariko atungurwa no gusanga ari mu maboko ya Ben.
Muruko na Deni nawe niko yinjiraga ndetse na Lisa ari ahongaho, bombi uko bababonye, buri umwe yagize umutima ubabaye. Amida nawe yahise ahagarara neza niko kubwira Ben ati" urantabaye rwose!" Ben nawe ati" ubutaha ujye ubanza witegereze utazahombya benshi.
Nuko baba barasetse, Deni yahise aza yihuta ati" Ami ndagushaka" baragenda bajya ku ruhande Deni ati" aha ndabona wowe na Ben muwubanye rwose"
Amida nawe ati" ariko se ikibazo kibaye ikihe? Kuba umuntu amfashije sinkubite hasi?"
Deni nawe ati" nonese kuki wamaze igihe kingana kuriya mu maboko ye uhm?" Abivugana ijwi rirerire; ibintu bitigeze binyura Amida, nuko nawe niko kumusubiza ati" ariko Boss ndiho mbona ugenda urengera? Nonese igihe gitwaye iki? Hari akazi byibuze naba nishe? Simbyumva rwose" amusubiza arakaye cyane.
Deni nawe yahise arakara bituma ahita agenda ndetse yibagirwa guha Amida ibyo yarazanye, na Amida asubirayo ababaye! Nyamara uko baganiraga bombi niko Lisa yari yababajwe n'ukuntu boss we yagiye yihuta cyane akajya gutabara Amida niko gutangira gutekereza niba koko yaba amukunda gusa aricecekera.
Amida yaragarutse akomeza gukora, uko yimuka ajya ahandi ninako Ben yajyaga yimuka ashaka gukomeza amwitegereza! Nuko Amida mu gukomeza agenda yitegereza yageze ku muntu wari ahagaze ku rwego ari kugenda amanika amatara meza, amwe urebera hejuru ukagirango ni ururabo ruriyo! Nuko ari kurishyiraho yari aziko yarikomeje hamwe ubwo riba riramucitse mu ku manuka Amida ntiyabimenye.
Mu kumanuka Ben yagiye kumutabara Deni yamaze kumugeraho yoooo disi ryaramanutse ryikubita kuri Deni bombi bagwa hasi Amida ari hasi Deni hejuru ndetse n'itara riba rifashe ukuguru kwa Deni yooo atangira kuvirirana mbega agahinda Ben yahise ahagera amukuraho rya tara dore ko ryari risa n'iriremereye, niko kwihuta bamujyana kwivuza, nyamara yaraviriranaga cyane, byatumye bahita banamwinjiza ibitaro kugira babashe kumwitaho.
Amida yarababaye cyane kumva ko hari umuntu akomeretse kubera we! Nyamara Lisa we yakomezaga ababara kuko atumvaga igituma abasore babiri bashobora gutabara umuntu umwe!
Nuko Deni bavuye kumwitaho bamuzanye mu cyumba, ubwo umuryango we niko wamugeragaho dore ko yari umwana ufite umuryango wifashije kandi akaba ikinege! Byatumye Mama wa Deni arakarira cyane Amida ndetse niko gushaka ku mutima uko bakirukana Amida muri company yabo!
Amida nawe yaragiye arateka kugira ngo abashe kuba yagemurira Deni ndetse yumva ahangayitse cyane kubera igikomere cya Deni yoooo... Yakoze iyo bwabaga niko kugenda yihuta ngo agere ku bitaro nuko mu kuhagera yaragiye asanga Mama wa Deni aherekeje abantu bari baje kubasura no kubihanganisha.
Amida agihinguka dore ngo ibyishimo byuzura umutima wa Deni, Amida ababaye ati" mbabarira ko natumye ibi bikubaho ndakwinginze"
Deni nawe ati" ba ari njye ubabarira kuko nakubwiye nabi cyagihe! Sinakabaye nagutuye umunabi! Ariko ntacyo ndishimye ko byibura uri amahoro"
Yoooo amagambo yakoze ku mutima wa Amida incwiiii, nuko Deni asa nk'ushatse guhindukiza akaguru aba aratatse buke Amida nawe ati" reka ngufashe" nuko niko kumwegera uko yafataga ukuguru aguhindukiza niko Deni nawe yabaga ari kumwitegereza amaso ye yuzuwe n'ibyishimo!
Amida amaze kumuhindukiza, niko kumbaza ati" Ariko se waba wabashije kurya uyu munsi?"
Deni nawe ati" Hoya sindarya"
Amida yagiye afata ku byo yateguye! Deni abiryaho yumva biranaryoshye, ariko muruko Amida yamufashaga, urugi ntirwari rufunze neza; Ben yarahageze agiye kwinjira abona rwose bari mu bihe byiza.... Yoooo dore ngo agahinda karaza ndetse ashaka gusubirayo, ataratera intambwe eshatu asubirayo Mama wa Deni yamunyuzeho agiye kumusuhuza ntiyabyumva, Ben ahita yumva ko azaba amusuhuza arikomereza.
Nuko Mama wa Deni mu gufungura asanga Amida ari kugaburira Deni, dore uburakari buraba bwinshi, ati" niko wa muko ubonye erega bidahagije umusanze hano? Ntasoni? Ubwo se nabwira niko ntaburozi uzanyemo ra?"
Amida nawe ati" muraho babyeyi?"
Mama wa Deni" Babyeyi nawe! Uribombarika se mu biki ? Wowe urashaka kumpekura uwo nagize wenyine ntasoni? Mva imbere sinzongere kukubona ugaruka hano"
Deni nawe ati" Mama wirengera, kandi ninjye wamutabaye ku bushake."
Mama wa Deni ntiyabikozwaga habe na gato niko gufata Amida ukuboko aramusohora hanze n'ibisorori bye yazanye arakaye cyanee
Yoooo mbega ngo amarira aratangira gutemba ku matama ya Amida.... Yooooo mbega agahinda
Yooooo nanjye ubibabwira sinabona uko nababwira agahinda Amida yagize kuko kari kenshi, nuko abarwaza bandi batangiye gushungera.
Ben nawe mu kugaruka kureba Deni kuko yibutse ko atagakwiye kugenda gutyo, yabonye bashungereye mu kureba uwo bashungereye asanga ni Amida n'ibisorori,n'ibiryo bimwe byamenetse hasi ku makaro yoooo mbega !
Umutima wa Ben ntiwabyihanganiye yahise yihuta akigera kuri Amida yahise...............
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 6 kiraje vuba.
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...