UMWANZURO IGICE CYA 10
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn Duherukana imodoka yacitse amaferi iri kuza yahise ikubita imodoka ya Ben, yooooooooo Beni disi bya............. rn Ben disi byarangi...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Duherukana imodoka yacitse amaferi iri kuza yahise ikubita imodoka ya Ben, yooooooooo Beni disi bya.............
Ben disi byarangiye yisanze ku ruhande rw'umuhanda nyamara uwo bakubitanye we yarakomeretse cyane ugereranyije na Ben. Gusa hahise haza abatabazi niko kubajyana bose mu bitaro kugira ngo bavurwe! Gusa Ben nubwo atari yakomeretse cyane ariko nawe baramujyanye kugira basuzume ndetse bakore ibindi bizamini!
Ubwo mu binyamakuru byahise bigerwaho ndetse no ku mbuga nkoranyambaga binyuraho maze Amida aho yari ari yarabibonye, yoooo dore ngo umutima we uratera cyane, abura amahoro kubera ko yumvaga ko byose ari we! Yarihuse cyane ngo agere aho impanuka yabereye.
Dusubiye ku rundi ruhande Deni nawe inkuru yamugezeho ndetse iba inkuru y'incamugongo kuko yakoranaga neza na Ben kandi Ben yari umuntu ushyira mu gaciro ibi byatumye arushaho kubabara! Gusa nanone yageragaho akikumburira Amida umukobwa mwiza.
Yooo Amida nawe yagiye inzira yose yishinja icyaha asenga ati" Mana ndakwinginze ntiwemere ko uyu musore agenda ahubwo umuhe ubuzima ndagusabye"
Niko imodoka yabonaga irushaho gutinda kuko yumvaga mbese umutima utari kubasha kubyakira, yibuka ukuntu yamusezeye ababaye, uburyo yajyaga amwitaho ndetse nuko binjiranye mu kazi dore ngo ararushaho kugira agahinda ndetse n'intimba nyinshi cyane.
Amida yageze ku bitaro yihuta gusa abona ameze umusore apfutse mu maso afite ibikomere ntawabasha kuba yamenya isura ye uko isa. Ubwo Amida yibutse uko imodoka ya Ben yarimeze rwose yahise yumva ko ariwe koko umeze gutyo, yooooooo mbega ngo arumva amarira amanuka kandi umutima we ubabaye.
Mu gihe disi yicaye kuko byari bitaremerwa kubonana nawa musore yatekereje ko ari we Ben, ubwo Ben yarahingutse niko kwitegereza umuntu hakurya usa n'uwumiwe mu kureba neza abona ameze nk' Amida ariko aravuga ku mutima ati" ariko wa mukobwa we wampaye iki gituma ntakwikuramo? Kuki nubu nkomeza kugutekereza kandi nshaka kugusiba muri njye nkaguha amahoro!"
Nuko uko yegera imbere aba aravuze ahamagara ati" Ami....." Amida yahise agira ngo ararota gusa arahindukira; mu guhindukira disi yabonye Ben hakurya ahagaze amureba yooooooo ntiyitaye ko ari kwa muganga abantu bamureba; yagiye yiruka ahita amuhobera cyane, mu guhobera Ben, Ben nawe yahise yumva umutima uteye cyane. Ben nawe niko kuzana amaboko aramuhobera kuko yumvise muri we adashaka kumurekura.
Amida ati" noneho sinifuza kukurekura kuko ndumva mfite ubwoba bwo kugutakaza, Be ni wowe? Uko abivuga disi akarira yooooooo!!!!!!?"
Ben nawe ati" oooh Ami niwowe uri kuvuga aya magambo? Koko uranshaka? Kandi humura ninjyewe kandi wirira kuko kukubona urira biranshavuze iyo kure muri njye"
Amida ati" nonese uwo nabonye si wowe? Nukuri koko Be ngushaka hafi, kandi umbabarire kukwegezayo"
Ben acyumva ayo magambo yahise yongera disi akurura Amida niko kumuhobera cyane nubwo yari yakomeretse buke ntibyari butume adahoberana, yaramuhobeye kuko yari muremure akunama akamushyiraho umutwe ati" Ami ntushobora kumva ukuntu unduhuye urakoze cyane"
Nkwibutsa ko uyu ari Marie Grâce Leomarthe ukugezaho iyi nkuru, wakora Share kandi subscribe.
Dusubiye ku rundi ruhande Deni yakomeje guhamagara Amida ntiyamubona ariko aho ayifatiye yamubwiye ko yagiye kureba Ben biramubabaza cyane, yahise abona ko rwose Ben ari uwo bahanganye kandi ukomeye cyane.
Maze niko kwibwira ko byibura akwiye kuba yabwira Amida ko amukunda kandi ko amukeneye rwose.
Ubwo yaragiye ajya kwa Amida aramutegereza nyamara mukumutegereza yatunguwe nuko ........
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 11 kiraje vuba.........
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...