UMWANZURO IGICE CYA 9
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn Deni yarishimye maze muguhamagara Amida akokanya......... rn Ako kanya Deni mu guhamagara yasanze disi Amida arimo ayivugiraho ariko ...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Deni yarishimye maze muguhamagara Amida akokanya.........
Ako kanya Deni mu guhamagara yasanze disi Amida arimo ayivugiraho ariko arihangana abwira mama we ko yongera akaza kuba amuvugisha nyuma.
Amida nawe amaze kuvugana na Ben niko yahise ahamagara Deni, Deni nawe ati" Ami ndakwinginze uzaze ejo mu gitondo hari icyo nshaka kukubwira"
Amida nawe ati" Ubu se Mama wawe nambona ko ritakwaka wambwiye ubungubu sibyo?"
Deni nawe ati" humura ntakibazo uzaze sibyo?"
Amida nawe ati" ahhhh ntakibazo nzaza rwose"
Amida yagiye kuryama ariko yitekerereza Ben uko bavuganye ndetse nuko agenda amwitaho umunsi ku munsi bikamutera ubwoba, nyuma akongera akibuka ko azajya kureba Deni ibikoba bikamukuka.
Dusubiye kwa Ben yaratashye ariko Papa we yari yarakaye cyane kubera ko atifuzaga kubonana n'umukobwa nka Amida. Nyuma yuko Ben ageze mu rugo, niko gusanga Papa we amutegereje aramubwira ati" Ben njye nawe dufite kuganira kandi nonaha"
Ben nawe ati" Papa ndumva ntameze neza bishobotse wandeka rwose nkagenda tukazavugana ejo"
Papa we nawe ati" reka mpite nkubwira ikingiki, ndakwiyamye sinshaka ko ukomeza kugendana n'uriya mukobwa"
Ben nawe ati" ese Papa kubera iki umwanga gutyo mutaravugana kandi ntanicyo yagutwaye?"
Papa wa Ben ati" menya ko ntabishaka ndumva ufite amatwi yumva neza! Ndakubujije uriya si umukobwa wo kwizerwa!"
Ben yagiye kuryama ababaye ariko uko bakomezaga kumuhatiriza ko atagomba gukunda Amida niko nawe amarangamutima adasanzwe yarushagaho kuza mu mutima we kuburyo atakwibuza kandi atahagarika.
Nkwibutsa ko uyu ari Marie Grâce Leomarthe ukugezaho iyi nkuru! Wakora Share nyinshi kugirango unshyigikire.
Dusubiye kwa Lisa we yarababaye cyane ndetse atangira kubonamo ikibazo muri Amida kuko yarushagaho kubona ko rwose Ben umutima we uri kuri Amida. Yakwibuka uburyo Ben yafashe Amida uburyo yamwinjije agahinda kakamwica akarushaho kwihindukiza mu buriri arira. Ariko Lisa niko kuvuga ati" ngiye gukora ibishoboka byose ariko Ben abe uwanjye, nataba uwanjye twese tuzamubura cyangwa we amubure sinakwihanganira kubona umusore nkunda asanga undi mukobwa"
Nuko bwarakeye mu gitondo Amida aritunganya kugirango abashe kujya kureba Deni yumve icyo yamushakiraga! Nuko mu kugerayo yasanze Mama we nubundi adahari agiye kwishyura imiti maze nawe niko kubwira Amida ati" yoooo Ngwino mukobwa mwiza" Amida nawe ati" murakoze cyane muyobozi muri koroherwa se?"
Deni nawe ati" oooh ubungubu bambwiye ko nshobora kuba nataha ejo kuko babona ngenda nkira! Ariko sinjye uzarota nkira nkaza ukantekera byabiryo ndabikumbuye.
Bakivuga gutyo mama we yarinjiye ako kanya Amida yahise yikanga biragaragara; Mama wa Deni nawe niko kuvuga ati" ooooh rwose sinshaka ko wikanga umbabarire urabizi ababyeyi bakunda abana babo nakugenjeje kuriya nkirakaye kuko uyu niwe mwana w'ikinege! Kandi nashimishijwe n'uburyo waharaniye uriya mufatanyabikorwa ko aba uwacu byanyeretse ko ukwiriye umuhungu wanjye kandi ukwiye gukomeza gukora wihangane ko wari wabonye ibaruwa ikwirukana! Ubu uzajye umusura nawe agusure"
Uko yabimubwiraga Deni yari yishimye ko byibura Mama we atangiye kuba yakwisubiraho ko abonye uburyo bwo kuba yabwira igitekerezo cye Amida.
Bakiraho Ben yahise ahamagara Amida nuko Amida yahise yibuka ko Ben yamubwiye ko yazahaza kandi ko yamuha akazi yanze kumwitaba.
Mama wa Deni abwira Amida ati" kandi mwana wa nzamenya ko wambabariye aruko ugarutse gukora mu kazi ndakwishimiye"
Nyamara bose babonaga uko aseka yishimye yooo Amida yahise anezerwa byibura ko babonye ko akora! Maze Mama we ahita ahindukira aragenda mbese nk'umuntu mukuru ngo areke abana baganire!
Deni nawe ati" ndizera ko byibura noneho wambabariye sibyo se mukundwa?"
Amida nawe ati" uhm ariko se kuki unyise mukundwa?
Deni ati" ooooh Amida uri umukobwa mwiza ukunditse buri wese yifuza kuba yashaka ndifuza kuzamara igihe nkureba undi hafi! Uko Deni abivuga akanyuzamo agaseka dore ko yanasekaga neza cyane!"
Nanone Ben yahise yongera arahamagara Amida mu kubibona yahise asezera kugirango ajye guhura na Ben.
Nkwibutsa ko ushobora gukora subscribe uramutse ukunze iyi nkuru cyangwa ukaba wakora Share!
Amida yagiye kureba Ben, Ben amutegereje ndetse bisa nkaho ahamaze igihe kirekire amutegereje. Amida ati" nonese Boss kuki utari mu kazi ukaza iwanjye? Ndagusaba we gukomeza kunyirukaho mpa amahoro kandi nabitekerejeho nsanga sinaza gukora iwawe banyemereye umwanya wanjye kuwunsubiza!"
Ben ati" ariko Ami niki kigutera gukomeza unyereka ko ibyo nkora byose ari amakosa basi mbwira icyifuzo cyawe umbwire ndabyubahiriza sibyo ndakwinginze !"
Amida nawe ati" icyo nifuza nuko wagenda ntuzongere kungarukira mu buzima gutya! Birambangamira sinshaka uwundi mubeshyi mubuzima bwanjye igendere tujye duhuzwa n'akazi ndakwinginze waba umfashije sinshaka ko uzongera no kugaruka ahangaha"
Nyamara uko yabivugaga niko umutima wamuryaga kuko yumvaga ameze nk'uri kwisogota icyuma muri weeee!
Ben nawe yateye intambwe asubira inyuma, yakwibuka ko impamvu aruko yaraje gusezera Amida agiye kure!
Gusa dore ngo Ben arababara cyane niko kwinjira mu modoka mbega yumva amarira yenda no gutakara! Kwatsa imodoka byarananje biragorana yakwibuka ukuntu yashwanye n'ababyeyi kubera urukundo akunda umukobwa noneho umutima ugashengurwa abyumva ameze nk'uvirirana amaraso muri we!
Amida nawe yahise yinjira iwe ariko umutima uramukubita cyane ndetse areba Ben agenda amurebera mu marido, ariko akajya avuga ati" mutima wanjye tuza wahisemo neza" yakwihumuriza ahubwo umutima we ukarushaho kumurya..
Ben mu gutwara imodoka no guta umutwe ndetse no kutabasha kugenzura amarangamutima ye byatumye atamenya ko burya imbere ye hari imodoka yacitse amaferi iri kuza yahise ikubita imodoka ya Ben, yooooooooo Beni disi bya.............
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 10 kiraje vuba.........
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...