UMWANZURO IGICE CYA 6
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn Duherukana Amida asohorwa Umutima wa Ben ntiwabyihanganira yahise yihuta akigera kuri Amida yahise....... rn Ben yahise agenda arunam...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Duherukana Amida asohorwa Umutima wa Ben ntiwabyihanganira yahise yihuta akigera kuri Amida yahise.......
Ben yahise agenda arunama ahagurutsa Amida. Mu kumuhagurutsa abantu baratangiye barafotora kuko byari bizwi ko rwose Ben adakunda kuba agendera mu bakobwa! Yari umusore wifuzwaga n'abakobwa benshi! Niko kuhamukura ndetse Amida ariko amarira akomeza kumanuka nuko bageze aho batabareba Amida aramwiyaka ati" urakoze cyanee" Ben nawe ati" wareka nkakugeza aho utuye?"
Amida nawe ati" hoya ndijyana rwose ntakibazo"
Ben nawe ati" ukubishaka rwose ariko se iyo myenda isa gutyo urayinyuza hehe? Ikindi sinshaka ko umara igihe witinzeho utekereza byinshi sibyo?"
Ubwo koko Amida yahise yumva ko Ben ibyo avuga bifite ishingiro ajya mu modoka baragenda amugeza mu rugo aho Amida asanzwe aba nuko Amida arataha.
Amida akimara kugenda yarahamagawe maze asanga ni Deni umuhamagaye, ni ko kwitaba ati" uraho muyobozi ?" Deni nawe ati" Ami ndakwinginze mbabarira kubyo Mama akoze kubera ndi umwana w'ikinege iwacu ahora ampangayikiye sibyo? Mbabarira ko ntabashaga kuba nahaguruka ngo ngutabare ndagusabye!"
Amida nawe ati" muyobozi ibyo byarangiye ntakibazo nkibifiteho, niba ntakindi mufite kumbwira ngiye kuba naryama"
Deni nawe ati" mbabarira ntunkupe ahubwo ejo niwo munsi wa nyuma wo kuzaba twitegura uzamenye neza ko byose biri ku murongo"
Amida nawe ati" ndabyumva kandi nzabyitaho uko nshobojwe kose."
Deni arongera ati" ooooh kandi mba nifuza guhora numva ijwi ryawe Ami, no kukubona ubwabyo biranezeza, windakarira sinabasha kuba nabyihanganira kumva ko undakariye"
Amida nawe ati" ntakibazo murare neza kandi mukore vuba"
Bakimara kuvugana Amida yibajije bishaka kuvuga iki gusa ntiyabyitaho kuko byari bitangaje kumvana amagambo nkayo umukoresha we.
Bwarakeye ariko Amida yaraye yibaza ibyamubayeho afite ubwoba ko arisanga mu binyamakuru. Nyamara byaratunguranye kuba yakisanga mu binyamakuru !
Imyiteguro yarakomeje iraba.. Amida ntiyigeze akomeza kugira imbaraga zo kuba yasubira gusura Deni kuko yari afite ubwoba bwo kongera guhura na Mama wa Deni!
Nkwibutsa ko ushobora gukora subscribe ujya ahagana hepfo muri phone yawe, niba ukoresha imashini ushoboye kureba ahanditse subscribe, ubundi ubikore turushaho kubana muri iyi nkuru.
Dusubiye iwabo wa Ben bazindutse bamubaza iby'umukobwa yatabaye, Ben nawe ntiyigeze amenya aho byavuye maze niko kubasobanurira iby'umukobwa yatabaye uwo ari we naho akora nicyo akora; naho ababyeyi baramubwira ko bizera ko kuba bimeze gutyo atamufitiye ibyumviro! Ben nawe ntiyigeze ashaka kubahisha yahise yemera ko amufitiye ibyiyumviro kandi ko uko yiyumva ntawundi mukobwa yari yiyumvamo nka Amida.
Papa wa Ben ati" umva sha ntutume ndakara ngo numve ko nakureze nabi! Uwo mukobwa udafite aho akomoka uramujyana hehe? Uhm? Ninde wakubwiye ko twe dufasha ababonetse Bose? Ubu Lisa ntumubona? Sumukobwa mwiza, ufite amashuli, ufite iwabo basobanutse, urajya kuri iyo nkerebende ujya kumarayo iki?"
Mama wa Ben nawe ati" ariko rero mugabo mwiza ndumva washyigikira umuhungu wawe kuko azi gushishoza!"
Papa wa Ben nawe ati" wa mugore we hagararira aho! Nanjye ndikwibaza niba koko arinjye wamuhaye uburere kuburyo yiyumvamo iryo shyano, Umutekamutwe nkuwo birababaje! Ubu nyine barakubaze babona amafaranga ufite ukagirango ni urukundo hhhhhhhh?"
Ben byaramubabaje ndetse arushaho kugira agahinda kuko bari batutse umukobwa akunda yumva ari nkaho ari we batutse yahise afata igikapu cye ajya ku kazi! Mu kugenda yahamagaye Amida niko kumbwira ati" ooooh Amida waramutse neza umeze neza?"
Amida nawe ati" meze neza cyane ntakibazo ubu ndikwitegura ngo njye mu kazi! "
Ben nawe ati" ubwo umeze neza ntakibazo ahubwo ndumva nshaka kukubona kandi ntunyangire ndagusabye!"
Amida ati" Ubu ngiye kujya ku kazi mfite akazi kenshi ahari tuzabonana ikindi gihe"
Nyamara mu gihe bavuganaga niko na Deni yahamagariragamo! Nuko Amida nawe aza kumwitaba ati" ooooh mumbabarire haruwo twavuganaga"
Deni nawe ati" umuntu undusha agaciro se uwo ninde?"
Amida ati" nonese boss nicyo mwari mumpamagariye?
Deni ati" nashakaga kubaza uko waramutse, umeze neza?"
Amida nawe ati" ntakibazo rwose meze neza ndakomeye!"Deni nawe ati" sawa umunsi mwiza mukobwa mwiza!"
Nkwibutsa ko uramutse ukeneye uwagufasha gukora website nziza, igaragara neza witinda gana Isange group cyangwa nyandikira tugufashe tube mu isi nshya!
Amida ariko ntiyabyitaho, yahise afata agakapu ngo ajye mu kazi, akigera hanze yabonye imodoka iparitse Ben ahagaze imbere yayo, Yooo Ben agikubita amaso Amida yahise disi a...........
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 7 kiraje vuba...........
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...