UMWANZURO IGICE CYA 7
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn Duherukana imodoka iparitse Ben ahagaze imbere yayo, Yooo Ben agikubita amaso Amida yahise disi a........... rn Ben akireba Amida yoo...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Duherukana imodoka iparitse Ben ahagaze imbere yayo, Yooo Ben agikubita amaso Amida yahise disi a...........
Ben akireba Amida yooo dore ngo arahita agenda yihuta nta kintu aramuvugisha ahita amuhobera cyane Amida agerageza kumwiyaka maze Ben niko kumubwira ati" Ami ndakwinginze reka tumere gutya iyindi minota ndagusabye" ubundi ahobera Amida asa nk'umukora mu misatsi akamufata mu mugongo yoooo! Gusa Amida we akibaza impamvu itumye Ben amuhobera bikuyobera pe.
Bamaze guhoberana Ben ati" urakoze cyanee Ami" Amida nawee ati" ariko se wabaye iki koko? Kuki umpobeye gutya?"
Ben nawe ati" umbabarire niba nkubangamiye ariko numvaga nshaka kuba nakureba mu maso, numvaga nkeneye ko unkomeza nkumva koko niba nkwiriye gukomeza cyangwa guhagarara!"
Amida nawe ati" uhm ukomeza? Ukomeza hehe?"
Ben niko kumusubiza ati" erega haribyinshi ku ikubitiro bitagira ubusobanuro naho wabisobanura byagorana, nyamara bikagenda bisobanuka ubwo uzabibona! Reka nkugeze ku kazi ndabona amasaha yagusatiriye"
Amida niko kuzinduka agera mu kazi, nyamara agikandagiramo yasanze ibaruwa mu biro bye imubwira ko atakiri umukozi wa company yoooo mbega amarira ndetse no kwibaza impamvu adahirwa n'agahinda ndetse n'umubabaro mwinshi!
Mu gihe akiri ahongaho Deni yaramuhamagaye maze niko kwitaba, Deni ati" wibuke ko uyu ari umunsi wa nyuma wo kuba twakwitegura abashyitsi ubikore neza dore njyewe ntago ndi ahongaho"
Amida nawe ati" byashoboka gute mumpaze kunyirukana? Nta n'ukwezi ndanakora koko muhize munshyiraho inenge ?"
Deni nawe ati" ugize uti? Inde ukwirukana se koko? Uhm?"
Mu gihe akivuga gutyo, mama we yarinjiye aza amusekera ariko niko gusanga umuhungu we arakaye cyane niko kumubaza icyo yabaye. Deni nawe ati" mama ninde muntu wirukanye Amida atabanje kumubaza?"
Mama wa Deni nawe ati" ooooh ese nibyo? Njyewe kugendana n'umukobwa umeze kuriya utera umwaku ntago rwose mbishaka rwose! Ninjye wabwiye Papa wawe rero njyewe sinashyigikira ko nkubona umeze Kuno nkuruzi"
Deni nawe ati" mama uriya mukobwa ndamukunda ndagusabye wikora ibingibi"
Mama Deni nawe ati" ooooooh ninabyiza ko akuva i ruhande ngo ndebe uko akora niba ariwe mukazana nyawe nkeneye"
Nkwibutsa ko ukeneye ugukorera website isa neza cyane gana Isange group bagufashe cyangwa siga ubutumwa bwawe, duhari kubwanyu!
Amida yaramanutse ngo yigendere ave muri company mu kumanuka Ben aba aramuhamagaye ngo bahure bategure ikirori, Amida niko kumubwira ko yabaza Deni akamubwira uko byakorwa neza kandi mu buryo bwiza kuko we atakiri umukozi wabo! Ibi byababaje cyane Ben nawe niko guhita ahamagara Deni amubaza uko bimeze!
Nyuma Deni yinginze Amida byibura kureka akabakorera iryo joro ryonyine kuko ariwe wari wakurikiranye imitegurire y'ikirori akanabitegura, gusa anamubwira ko atigeze amwirukana ahubwo arareba aho ikibazo kiri akagikemura.! Amida nawe yahisemo koko kurangiza ibyo yari yatangiye ndetse abikorana umutima ushaka kandi ukunze.
Amasaha yakomeje kugenda kugeza isaha y'ikirori, abantu bose binjiraga aho byateguriwe bagiye batungurwa ndetse birabatangaza cyane ukuntu hari hateguye hari udushya tudasanzwe yooo mbega byiza mbese buri wese yarabazaga umuntu wabikoze kuko harimo n'ubundi buhanga butari bwiteguwe!
Amida nawe yarahagaze agenda areba ko ntawica umuteguro we yatekereje ariko agenda areba umufatanyabikorwa company yakoreraga ishaka nkuko yari yabyemereye Deni.
Mu gihe ari kureba Ben yaramuhamagaye amusaba ko yaza akamureba hanze hari icyo ashaka kumubwira! Amida nawe niko kugenda yihuta ngo amurebe!
Ben disi asohoka yitegereza Amida, Amida nawe yari yikozeho ndetse asa neza rwose !
Ben ati" Ami wambaye neza rwose !"Amida nawe ati" murakoze kandi ndabitabye"
Ben nawe ati" Amida ndashaka ko ari wowe twinjirana muri iriya salle ndakwinginze mfasha sibyo?"
Amida nawe ati" nyakubahwa sukubasuzugura ariko sinaza rwose !"
Ben ariko uko yahakanirwaga niko Lisa yarushagaho kumwegera kandi iwabo bamusabye ko binjirana ko biratanga isura ndetse no mu itangazamakuru.
Nkwibutsa ko wakora subscribe kuri iyi website, jya ahagana hasi urebe ahanditse subscribe, usubcribe kuri iyi website.
Ben bimubera ikibazo ko uwo ashaka ko byibura bamufotora bari kumwe yabyanze ahubwo hari kuza uwo adashaka, ntiyiriwe yongera kugisha Amida inama yarebye Lisa arongera areba Amida maze azamura ibiganza bye akora mu matama ya Amida agenda yegereza umutwe Amida anamwitegereza, ariko na Lisa aza kandi abibona niko nawe yakomeje kwegereza umutwe kuri Amida anunama kuko yasumbaga Amida ahita ..........
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 8 kiraje vuba.........
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...