UMWANZURO IGICE CYA 8
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe rn Website : Opal.rw rn Facebook page: Opal rw rn Instagram : Opal rw rn rn Duherukana Ben ashaka icyo gukora mu gihe Lisa yazaga amwegeraniko nawe yakomeje kwegereza umutwe kuri Amida anunama kuko yasumbag...
Marie Grace Leomarthe
Umwanditsi: Marie Grâce Leomarthe
Website : Opal.rw
Facebook page: Opal rw
Instagram : Opal rw
Duherukana Ben ashaka icyo gukora mu gihe Lisa yazaga amwegeraniko nawe yakomeje kwegereza umutwe kuri Amida anunama kuko yasumbaga Amida ahita ..........
Nuko kuko yasumbaga Amida yahise yunama aramwongorera ati" ntundakarire ariko ufite kunkurikira" yahise amufata ukuboko neza, batangira kwinjira dore ngo Lisa arababara yoooo, ninako Ben yakomezaga kugenda na Amida bakinjira Ben yararangiye kubona uko ahantu hari hateguye byari bitangaje cyane, niko kongorera Amida ati" harasa neza wakoze neza"
Nyamara uko yamwongoreraga niko abanyamakuru bafotoraga ndetse hatangira kwibazwa ukuntu noneho Ben azanye mu kirori n'umukobwa baratangara, ariko iwabo wa Ben bo bararakaye ndetse cyane kuko umusore wabo atumvaga ibyo bamubwira agakomeza kandi kwikurura ku mukobwa bamubujije!
Bageze imbere baratandukana buri wese ajya mu mwanya we. Ikirori cyarakomeje kijya mbere ndetse abantu baranezerwa cyane kuko hari impinduka ugereranyije n'ibindi birori byabaga, kuko harimo udushya twinshi kandi twiza.
Nkwibutsa ko wakora subscribe ndetse wanakora share ku nkuru zacu ukazigeza ku bandi basomyi!
Dusubiye kwa Deni we yarababaye kubera ko atabashije kuba aryamye mu buriri, niko yatangiye kujya akurikirana amakuru ku mbuga nkoranyambaga asangaho amafoto ya Amida ndetse na Ben, abandi bavuga umuteguro wari uhari! Dore ngo Deni arababara kuko ntacyo abasha gukora! Ndetse ko umukobwa akunda yarari kumwe n'undi musore yoooooo mbega agahinda! Yatangiye kumva yagenda ariko ukuguru bikanga dore kwicara ku buriri arababara kandi cyane !
Ikirori cyagezeho kirahumuza mbese abantu batangira kugenda, nuko Amida niko kujya gushaka umufatanyabikorwa amwumvisha uburyo akwiye kujya gukorana na Company yabo, yaramwigishije cyane maze nawe ati" sinzi icyo uricyo wa mukobwa we ariko ufite ururimi ruryohereye pe, ntakibazo ndumva uyu mushinga ari mwiza rwose nanjye nzashora imari muriyo tuzakorana
Dore ngo Amida aranezerwa cyane kuko yarabashije kuba yabona uwo mufatanyabikorwa yemera kuba bakorana. Yahise ahamagara Deni ngo amubwire inkuru nziza! Amida niko kumubwira ati" boss ntufite guhangayika kuko udahari ubungubu, byose byagenze neza kandi nawa mufatanyabikorwa yabyemeye" yoooo incwii Deni yamubereye inkuru nziza ndetse ashimira Amida ko yakoze neza! Amida nawe aramushira ariko agenda asohoka, nyamaze mu gusohoka yasanze nubundi Ben ahagaze hanze ari we wenyine uhasigaye.
Amida yaje ashaka kuba yamucaho ariko disi Ben yahise agenda amuturuka inyuma amaboko ayahuriza imbere nkuko wahobera umuntu uturutse inyuma, Amida nawe akibyumva yahise disi yumva umutima uteye cyane ndetse no guhumeka aratangira guhumeka cyane! Ben yahise amanura umutwe kuwe, ariko atarawuhageza Amida niko kumwiyaka agira ati" ariko wowe wagiye ureka gukabya ? Nagukoreye iki gituma ushaka kumpana gutya unyicira isura?"
Ben nawe ati" Ami uku undeba icyo umutima umbwira gukora nkubonye nicyo nkora, sinshaka ko unyirengagiza ndakwinginze abandi bo babikoze ntacyo byambwira ariko wowe sinabyihanganira"
Amida nawe ati" rwose njyewe sinshaka abasore muba muza mushaka gushuka abakobwa ubundi mugahita mubajugunya, sinshaka kuba rero muri abongabo unyumve neza mpa amahoro"
Amida yahise ahindukira ababaye kuko yahise yibuka ibihe byiza yagiranye na Fred nuko yamusize ndetse n'agahinda yagize n'amagambo yamubwiye ko adashobotse ko ari mubi,ko nta bwenge yooo mbega agahinda niko yakomeje agenda imbere!
Ben yakomeje yiyumvira ahagaze areba Amida ariko bimwanga mu nda niko yahise agenda yihuta amugeraho ahita amufata ukuboko niko guhita amubwira ati" Ami sinigeze numva nshaka gutesha abandi umwanya! Sinigeze nifuza ko biza kuri wowe! Kuki wambwira kuriya kandi sinicuza kuba badufotoranye kandi ndanagushimira kuko wantabaye ariko sing...."
Ataramara kuvuga Amida yahise amuca mu ijambo ati" rekeraho nubundi isi ndimo niyo urimo biratandukanye wikirirwa rero unshuka Ubu narahumutse kandi uramuke ugire ibihe byiza"
Yoooooo mbega agahinda! Ben yarababaye ariko biranamutangaza ko hari umukobwa watinyuka kumuhakanira byamubereye impamvu noneho yo gukunda Amida byibura yatekereje ko adashishikajwe n'amafaranga ye!
Amida nawe yatashye yibaza ibibaye ariko akomeza gutekereza uko yiyumvise utuntu tumwirutsemo, biramuyobera ndetse arushaho kubyibaza ku mutima nawe ati" uyu musore se bingendekeye gute? Ariko narengereye sinagakwiye kuba namubwiye kuriya muhora amakosa Fred yankoreye!"
Amida yahamagaye Ben ariko kuko Ben phone yari yayisize ku ruhande byatumye atayitaba, Dore ngo Amida arababara agira ati" uhm mbivuga ko ntawakwizera ukundi abasore, baba bashaka kudusuzugura batwereka ko badufitiye impuhwe"
Nkwibutsa ko uyu ari Marie Grace Leomarthe ukugezaho inkuru kandi wampa igitekerezo cyawe,ntiwibagirwe gukora share cyangwa subscribe!
Ben mu guhindukira yabonye Amida yamubuze niko kongera guhamagara Amida nawe aramwitaba" Ehhh Nyakubahwa nashakaga mumbabarire nabatuye uburakari bitari ngombwa"
Ben nawe ati" Ami kuri wowe ujye unyita Ben birampagije sibyo? Kandi wihangane kubw'akazi kawe"
Amida nawe ati" mumbabarire"
Ben nawe ati" ejo uzaze muri company yanjye hari akazi kandi ntumpakanire Ubu ubanze ubitekerezeho sinzakubangamira nyemerera nkufashe"
Amida nawe ati" murakoze nzababwira ejo!"
Dusubiye kwa Deni, Mama we yaje yihuta afungura mbese wagirango afite inkuru nshya niko kubwira Deni ati" hamagara Amida umubwire ko akazi ke kagihari sinabura umukozi nk'uriya. Sunamubura kandi umbabarire musore wanjye"
Deni yarishimye maze muguhamagara Amida akokanya.........
Ntuzacikwe n'igice kizakurikira
Igice cya 9 kiraje vuba.........
Clinical Trial Enrollment: Phase III Novel Cardioprotective Therapy
Evaluating investigational oral therapies for adults diagnosed with early cardiovascular strain. Comprehensive medical care and compensation provided.
Check EligibilityRelated Stories
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 2
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook : Opal rw rn Duherukana Lily yitura mu mazi,ako kanya hinjira umusore nuko uwo mwanya……. rn Nkwibutsa ko ushobora gusoma inkuru zagiye zikundwa cyane nk'UMW...
LOVE LIKE IS THE LAST DAY Episode 1
Writer: Grace Leomarthe rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Facebook page : Opal rw rn Nkwibutsa ko iyi nkuru uyisanga kuri Opal.rw niba ukunda inkuru zacu siga ukoze subscribe ahagana hasi! rn Dutangiye ahantu mu kirori aho bari b...
INDAHIRO Igice cya 1
Writer: Marie Grace Leomarthe rn Fcbk Page: Opal rw wasangaho izindi inkuru nagiye nandika nka TWIN LOVE rn YouTube Channel: T250TV rn Website: Opal.rw rn Instagram: Opal rw rn Yari umunsi umwe nuko Hari umusore n'umukobwa bicaranye nuko um...
The ways Technology has impacted nowadays life
Technology has changed the way people live their everyday lives. It's present in almost everything you do, from how you communicate to how you perform your day-to-day tasks. rn Thanks to technology, it is now easier to go to work or perform...